U Rwanda rwataye intambwe mu kohereza mu bihugu binyuranye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ari nako bininjiza amadovize.
Ibi byatangajwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), aho cyemeje ko u Rwanda rwohereje hanze ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku mboga, imbuto n’indabo, bingana na Mega Toni 1,293.1 bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 4,900,928.
Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 839,595 kuri Mega Toni 434 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 7,6.
Ikawa yoherejwe muri Switzerland, mu Bwongereza, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no muri New Zealand.
Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Mega Toni 588,4 byinjiza amadolari y’Amerika 826619.
Ibikomoka kuri ubwo buhinzi byoherejwe mu bihugu bya Netherlands, mu Bwongereza, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi kingana na Mega Toni 270,7, cyikinjiza amadolari y’Amerika 759,882, kikaba cyaroherejwe muri Pakistan, muri Kazakhstan no mu Bwongereza.