Hari ibyiciro binyuranye bifite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera SIDA, muri byo harimo abakora umwuga w’uburobyi, akaba ari muri urwo rwego hasuwe abakora uwo mwuga bo mu karere ka Karongi hagamijwe kumenya ingamba bafashe mu kwirinda ubwandu bushya bw’iki cyorezo.
Ubwo ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda barwanya SIDA ( ABASIRWA) basuraga ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bakorera mu karere ka Karongi batangaje ko bafashe ingamba zo kwirinda virusi itera SIDA cyane ko abenshi muri bo baba bakora bataha mu ngo zabo.
Zimwe mu ngamba abarobyi bo muri Karongi bafashe mu guhangana na VIH/SIDA
– Kwitabira gahunda zo kwisiramuza cyane ko bikingira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye na virusi itera SIDA irimo ku kigero cya 60%
– Gukorana n’ibigo bitanga udukingirizo
– Kwipimisha ku bushake mu rwego rwo kumenya uko buri munyamuryango ahagaze
– Ubukangurambaga bukorwa ku bufatanye n’inzego z’ubuzima mu kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA
– Mu minsi 25 y’akazi bihamo iminsi 5 y’ikiruhuko kugira ngo abari kure y’imiryango yabo babone umwanya wo guhura n’abo bashakanye
Ndagijimana Emmanuel ukuriye iri huriro ry’amakoperative y’abarobyi bo mu karere ka karongi yatangaje ko biyemeje kurwanya virusi itera SIDA.
Yagize ati “Abenshi mu bakorana natwe ni urubyiruko, abandi ni abagabo baba badataha mu ngo zabo ariyo mpamvu bagomba gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse n’uwanduye akitabira gahunda zose zishyirwaho kugira ngo akomeze kubaho mu buzima buzira ibyuririzi akomeze gutanga umusaruro”.
PSF iti “Abarobyi bari mu cyiciro gifite ibyago byo kwandura virusi itera SIDA cyane”
Umuyobozi wa gahunda y’ubuzima muri PSF (urugaga rw’abikorera), Rusanganwa Léon Pierre yatangaje ko ingurane y’isambaza n’ifi ku gitsina ndetse no kuryama mu ngo z’abandi batanakodesheje ari ishingiro ry’ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Yagize ati “Ingendo zidasanzwe, umuntu akava Rubavu akagera i Karongi, bakora ninjoro ku manywa bakaryama mu mazu y’abandi kandi abagura umusaruro wabo ari abadamu ibi byose bibongerera ibyago byo kwandura virusi itera SIDA”.
Rusanganwa yakomeje atangaza ko mu barobyi 500 baba bapimwe virusi itera SIDA, muri bo 10 baba baranduye.
Uyu muyobozi yatangaje ko uruhare rwa PSF mu kurwanya Virusi itera SIDA mu mashyirahamwe y’abarobyi ari ukubafasha kwipimisha buri wese akamenya uko ahagaze, kwisiramuza ku buntu, guhabwa PEP ( Post Exposer Prophylaxie) ndetse n’ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’agakingirizo.
Ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi bo mu karere ka Karongi agizwe n’abanyamuryango 96, bose hamwe n’abakozi babo bagera kuri 500 bibumbiye mu makipe 28, bakaba baturuka mu turere twa Rubavu, Rusizi, Rutsiro na Karongi.
NIKUZE NKUSI Diane