MUSANZEꓽ Bimwe uburenganzira bibaviramo ingaruka zabashoye mu buraya

Mu mirenge inyuranye y’akarere ka Musanze haboneka abangavu basambanyijwe bibaviramo kubyara imburagihe, bakaba batangaza ko intandaro ya byose ari ukuvanwa mu ishuri no kuvutswa uburenganzira bwabo, aho bisanze mu buraya bahuriramo n’akaga gakomeye.

Mahoro Jeanne (Amazina twahimbiye umwana-mubyeyi) w’imyaka 17, n’umwana mu mugongo w’umwaka umwe n’amezi atatu,  aho yarari mu muhanda wa Musanze mu mujyi hafi y’isoko ry’ibiribwa, agace karimo utubari twinshi n’amacumbi, yatangaje ko nyuma yo kuvanwa mu ishuri ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ari bwo yasambanyijwe n’umuhungu bari baturanye, amusanze mu rugo yasigaye wenyine.

Ati “ Covid-19 yageze ino batwohereza mu rugo, amashuri yongeye gutangira ababyeyi banyangira gusubira kwiga bantegeka kuzajya nsigara ku rugo mu gihe bo bagiye gupagasa. Nyuma y’aho natwise uyu mwana ababyeyi baranyirukana, mbibwira ubuyobozi ntibwagira icyo bumfasha, umuhungu wanteye inda aratoroka, ntangira ubuzima bwo kuraraguza. Nyuma yo kubyara nabonye inzara igiye kunyica n’umwana mpitamo kwibera indaya .”

Mahoro  ukomoka mu murenge wa Muhoza, akagari ka Mpenge, atangaza ko aramutse abonye ubufasha ndetse akabona uzajya amusigaranira umwana, yasubira mu ishuri, kuko na we ubuzima abayemo abona nta ejo hazaza we n’umwana we bafite.

Musaniwabo Dada (Amazina twahimbiye umwana-mubyeyi) wo mu murenge wa Cyuve, akagari ka Kabeza, atwite inda ya kabiri ku myaka 18. Yemeza ko yayitwariye mu buraya, nyuma yo kwirukanwa mu rugo amaze gutwita inda ya mbere ku myaka 14, aho yarageze mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, mukase (umugore wa se) akamukura mu ishuri kugira ngo ajye amufasha imirimo yo mu rugo ndetse anamufashe abana.

Ati “Naratwise data aranyirukana, n’uwari wamfashije, mukadata yamushyizemo umutima mubi ngo nzamutwarira umugabo na we aranyirukana. Mbayeho mu buzima bwo gushaka abagabo kugira ngo mbashe kubaho n’umwana. Kuba ngiye kubyarira uwa kabiri mu buraya, numva ubuzima bwarandangiriyeho”.

Musaniwabo asaba inzego zinyuranye kumuha ubufasha akava mu buraya agiye kubyariramo umwana wa kabiri, atagira aho aba, arara mu macumbi iyo agize amahirwe akabona umucyura, ubundi akabaho acumbika mu zindi ndaya, yemeza ko zimutoteza ndetse zikanamutegeka kuryamana n’abagabo baba bazishyuye.

Undi ni Uwimana (Amazina twahimbiye umwana-mubyeyi) wo mu murenge wa Muhoza, mu kagari ka Mpenge, kuri ubu afite imyaka 17, afite umwana w’imyaka 2 n’undi w’amezi abiri ahetse.

Yagize ati ” Data yarapfuye, mama yibera indaya, kuva ubwo atuvana mu ishuri na musaza wanjye,  nari ngeze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ntangira gupagasa kugira ngo tubashe kubona ibidutunga kuko hari igihe mama yamaraga iminsi itatu atarataha. ubu buzima bugayitse bwamviriyemo gusambanywa n’umugabo wajyaga aza kureba mama, antera inda, mama abimenye atorokana na musaza wanjye avuga ko adashaka gufungwa hejuru yanjye, nanjye ubuzima bunaniye nyoboka uburaya kuko ariho nabashaga kubona n’udufaranga two kwifashisha no kwitegura kubyara”.

Uwimana yemeza ko yagannye inzego zinyuranye asaba ubufasha ariko ntihagire icyo bumarira, ubu akaba abayeho nabi cyane, dore ko yanduriye virusi itera SIDA mu buraya yashowemo n’imibereho mibi yatewe na nyina.

Kwima abana uburenganzira ni ubunyamanswa

Nyiranteziryayo Adeline, umubyeyi w’abana batandatu utuye mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, akarere ka Musanze akebura bagenzi be batoteza abana bakabavana mu mashuri ari naho benshi bahurira n’ikibazo cyo gusambanywa bakabyara imburagihe.

Nyiranteziryayo yemeza ko umubyeyi wima umwana uburenganzira ko ari ubunyamaswa

Ati “ Kuvana umwana mu ishuri, yanasambanywa agaterwa inda ukamwirukana  ni ubunyamanswa. Nk’umubyeyi ugomba kurushaho kuba hafi umwana wawe igihe yatwise ukamufata neza, ndetse ukarushaho kumugaragariza ubumuntu kugira ngo yigirire icyizere, abyare umwana umeze neza.”

Nkurunziza Theogene, umubyeyi utuye mu mudugudu wa Gikwege, akagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza, yagize ati “Igihe umwana avuye mu ishuri uba umutegeje ibyago byinshi kuko uko amarana umwanya munini n’abantu bakuru niko bamushukisha ibintu binyuranye bikarangira asambanyijwe ari nabyo bibaviramo kuba ababyeyi imburagihe”.

Nkurunziza agira inama ababyeyi yo kubyara abo bashoboye kurera kugira ngo birinde icyatuma umwana yimwa uburenganzira bwe harimo no kuvanwa mu ishuri.

UNICEF ikora iki mu kurengera aba bangavu bavutswa uburengazira bwabo?

Ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri UNICEF, François N. Mugabo, yatangaje ko mu rwego rwo kurenganura abana babuzwa uburenganzira bwabo babinyuza mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana, bagakorana n’inzego z’ibanze, bityo abana bakavanwa mu bigo, mu mihanda ndetse bagakorerwa ubuvugizi mu nzego z’ibanze aho uburenganzira bwabo bwahutajwe.

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) iti “nta mwana ukwiriye kwimwa uburenganzira”

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO akaba n’Umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana mu Rwanda, Murwanashyaka Evariste, yatangaje ko umwana agomba kwiga kuko ari uburenganzira bwe Kandi bikaba n’inshingano z’ababyeyi.

Yanashimangiye ko umwana ugize  ibyago byo gusambanywa bikamuviramo gutwita imburagihe atagomba kwimwa uburenganzira n’ababyeyi, ngo kuko iyo bibaye bibaviramo gutwara izindi nda, hakanazamo n’ibindi bibazo nk’uburaya, kwiyahura n’ibindi.

Murwanashyaka Evariste, yatangaje ko kwiga ari uburenganzira bw’umwana

Ati “Cladho duhugura abana bakamenya uburenganzira bwabo, tukabashyira mu matsinda tukabafasha kwihangira imirimo tubinyujije mu kwiga imyuga. Nta mwana n’umwe ugomba kwimwa uburenganzira n’ababyeyi, kuko bamufite mu nshingano zabo kandi si ukwinginga cyangwa gusaba. Iyo byanze tubafasha guhabwa uburenganzira bwabo”.

Ubuyobozi buti “Kwima  uburenganzira umwana birababaje ariko biracyaboneka”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kamanzi Axelle, ati “Nta mwana n’umwe ugomba kuvutswa uburenganzira bwe akavanwa mu ishuri, kabone n’iyo yaba yaragize ibyago byo gusambanywa agaterwa inda, ariko usanga umuco n’imyemerere bibangama kuko umwana byabayeho afatwa nk’uwishe umuco cyangwa wakoze icyaha, bityo agatotezwa ndetse agafatwa nabi n’uwo abyaye akavutswa uburenganzira.”

Umuyobozi w’akarere wungirije, Axelle Kamanzi yemeza ko hari gahunda bashyizeho yo kurenganura abangavu babyaye bakimwa uburenganzira

Yakomeje agira ati “ Kuba abana bavanwa mu mashuri ni ikibazo kigaragara hano cyane ko benshi bitwaje covid-19 bagakura abana mu mashuri, dukomeje ubukangurambaga ndetse tugakorana n’ubuyobozi bubegereye mu gikorwa cyo gusubiza abana mu ishuri”.

Ku kibazo cy’abana b’abangavu bigabiza imihanda mu masaha y’ijoro bakora uburaya bamwe bahetse abandi batwite, uyu muyobozi yatangaje ko ari ikibazo gikomeye ko ariko atarakizi, bagiye kugihagurukira.

Ubushakashatsi bwemeza ko abangavu batiga ari bo benshi basambanywa bikabaviramo kubyara imburagihe

Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima (DHS) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyo mu Rwanda (NISR), muri 2014 na 2015 bwagaragaje ko abana basambanyijwe bagaterwa inda bari hagati y’imyaka 15 na 19 bari 7,3% muri bo abari mu mashuri abanza bari9,2%, ayisumbuye bari 4,3% mu gihe abatarigaga bari 12,7%.

Iki gishushanyo cyerekana ko abangavu batigaga ari bo bafite umubare uri hejuru w’abasambanyijwe bikabaviramo kubyara imburagihe

Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima (DHS) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyo mu Rwanda (NISR) muri 2019-2020 akaba ari nabwo buheruka kuko bukorwa buri myaka itanu, bwerekanye ko abana basambanyijwe bagaterwa inda bari hagati y’imyaka 15 na 19 bari 5,2%, muri bo abari mu mashuri abanza bari 7,3%, abari mu mashuri yisumbuye bari 2,6% mu gihe abatarigaga babaye 25,1%.

Dushingiye ku byavuye muri DHS ya  2019-2020, imibare yerekana ko umubare w’abangavu basambanyijwe bikabaviramo kubyara imburagihe umubare wiyongereye cyane ukikuba hafi kabiri

Aha ugereranyije ubu bushakashatsi bwombi bwerekana abana basambanyijwe bagaterwa inda batiga umubare wabo wikubye hafi kabiri kuko bavuye kuri 12,7 %ukagera kuri 25,1%, aha umuntu akaba yakwibaza niba ari cyo cyibazo kigaragara mu Mujyi wa Musanze aho abana babyaye umunsi ku wundi bajyenda biyongera mu mihanda mu masaha y’ijoro baje gukora uburaya.

Imibare itangwa n’akarere ka Musanze igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kugeza mu mpera za Kanama 2022, mu mwaka umwe gusa, abangavu babyaye ari 179.

 

 

Inkuru yanditswe na NIKUZE NKUSI Diane

Sangiza abandi iyi nkuru

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.