Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), cyahagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’imiti ya Broncalène Enfants Sirop na Broncalène Adultes Sirop, kubera ingaruka ishobora kugira ku bayikoresha.
Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibindi bikoresho byo mu rwego rw’ubuzima mu Bufaransa (ANSM) nacyo giheruka guhagarika ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’iyi miti ivura inkorora, kubera ikinyabutabire cya pholcodine cyifashishwamo.
Ni imiti yaherukaga no guhagarikwa n’uruganda Melisana Pharma rusanzwe ruyikora.
Ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA, Dr. Emile Bienvenu, yakomeje iti “Ikurwa ku isoko ry’iyo miti ryashingiye ku byavuye ku byavuye mu bushakashatsi kuri iyo miti, aho byagaragaye ko bimwe mu biyigize (pholcodine) bitera ingaruka zikomeye (anaphylactic reaction) mu gihe uwayifashe ahawe imiti ikoreshwa mu gutera ikinya.”
“Rwanda FDA ikuye ku isoko imiti ya Broncalène Enfants sirop na Broncalène Adultes sirop yose, kubera ingaruka zishobora kuba ku bayikoresha.”
Yahise isaba abinjiza imiti mu gihugu bose, farumasi ziranguza, izidandaza, amavuriro ya Leta n’ayigenga, guhagarika gutanga no kugurisha iyo miti, bakayisubiza aho bayiranguriye.
Yasabye abinjije iyi miti mu gihugu gutanga raporo kuri Rwnda FDA, igizwe n’imibare y’ingano yose bazaba bafite mu gihe cy’iminsi 15, yabazwe guhera ku wa 16 Nzeri.
ubwanditsi: umuringanews.com