Minisitiri Biruta i Burundi


Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yerekeje mu gihugu cy’u Burundi aherekejwe na Brig. Gen Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge.

Ubusanzwe, tariki 1 Nyakanga buri mwaka, Abarundi bitabira ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge, bakuye ku Bubiligi.

Umwaka ushize mu ruzinduko nk’uru, Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, ni we wahagarariye Perezida Kagame. Akigera muri iki gihugu, Dr Ngirente yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

Uru ruzinduko rwari urw’amateka dore ko kuva mu mwaka wa 2015 bwari ubwa mbere Umuyobozi mukuru ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe mu Rwanda asuye u Burundi.

Umubano mubi wari hagati y’ibihugu byombi waturukaga ku kuba u Burundi bwarashinjaga u Rwanda gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza. Ni ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana, ahubwo rugashinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

 

INGABIRE Alice


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.