M23 ntiyaciye ukubiri n’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba


Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bushyigikiye ibyemezo by’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu gukemura intamabara binyuze mu nzira y’amahoro no kurandura burundu amakimbirane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yashimiye abakuru b’ibihugu ku kuba baramaganye imvugo zibiba urwango n’amacakubiri, yerekana ko hari abayobozi babiri inyuma.

Ati “Turashima cyane Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku bushake n’umwazuro bafashe kw’ihagarikwa ry’imbwirwaruhame zibiba urwango ruganisha kw’icengezamatwara rya Jenoside, turasaba Abanye-Congo bose n’imitwe ya Politiki guhuriza hamwe mu kurwanya ibi bikorwa.”

‘’Tuributsa ko hari abayobozi ba gisivili n’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoresha imvugo zo gukangurira urwango no kwanga abandi biganisha ku bitero n’ubwicanyi, birimo gukorerwa ku baturage ba Congo bazira uko basa n’ubwoko bwabo.”

Yakomeje avuga ko bamaganye byimazeyo ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara muri iki gihugu kandi ko umutwe wa M23 uzabirwanya kugeza ku iherezo.

Umwanzuro wa munani w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uvuga ko’’Imbwirwaruhame zibiba urwango imvugo zikakaye n’ibindi bikorwa bisa n’ibitegura Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigomba kwamaganirwa kure n’amashyaka ya Politiki n’abaturage muri rusange, ahubwo bakunga ubumwe bagamije gushakira amahoro arambye uburasirazuba bw’iki gihugu.”

Nubwo M23 yatangaje ko ishyigikiye umugambi w’amahoro imirwano irakomeje aho abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje kugenda bafata uduce dutandukanye muri teritwari ya Rutshuru, kuri ubu bakaba barimo gusatira ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.