Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles n’umugore we, Camilla Parker Bowles, bitabiriye inama ya CHOGM i Kigali.
Ibiro bya Prince Charles bibinyujije kuri Twitter byashyizeho ifoto yabo ari bane iherekezwa n’amagambo agira ati “Murakoze cyane Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku ikaze mwaduhaye mu Rwanda”.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku bufatanye buhari mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.
Igikomangoma Charles azitabira inama zirimo iz’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru yiga ku mihindagurikire y’ibihe, ubuzima n’iterambere ry’urwego rw’abikorera izahuza abashoramari batandukanye bo muri Commonwealth ndetse n’iziga kuri Malaria n’izindi ndwara z’ibyorezo zititabwaho.
Igikomangoma Charles n’umugore we bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Kamena 2022. Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Tatu, batwawe n’Indege y’Ibwami izwi nka “Royal Air Force”.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Muri uru ruzinduko yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prince Charles ari mu Rwanda muri gahunda y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth. Ahagarariye Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II utarabashije kuboneka.