Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko rwahagaritse ibikorwa byo gusura abafungiye mu magereza atandukanye kubera ibikorwa by’amasuku n’ubukangurambaga ku Ibarura Rusange ry’Abaturage rigomba kuyakorerwamo.
Mu itangazo RSC yashyize hanze yavuze ko iki cyemezo gitangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Kamena 2022 kugeza ku wa 27 Kamena.
Ni icyemezo cyafashwe kuko muri gereza zose zo mu Rwanda hateganyijwe “ibikorwa by’isuku birimo gutera imiti yica imibu itera Malaria n’ubukangurambaga ku bacungagereza n’abandi bakozi ba gereza ku birebana n’ibarura rusange ry’abaturage.”
Biteganyijwe ko iri barura rusange ry’abaturage rizatangira tariki 16-30 Kanama 2022 rikazagera no muri gereza mu rwego rwo kumenya aho umubare w’abatuye u Rwanda ugeze.
Nubwo bimeze gutyo, RCS yatangaje ko abafite impamvu zihutirwa zituma bagomba kubonana n’ababo bafunze bashobora gufashwa mu gihe babisabye ubuyobozi bw’uru rwego.
Ibikorwa byo gusura imfungwa n’abagororwa byahagaritswe mu gihe hari hashize amezi atanu bisubukuwe nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kigabanyije ubukana.
ubwanditsi@umuringanews.com