Birashoboka ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryaranduka- Madame Jeannette Kagame


Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko ku bufatanye n’ubushake bw’inzego zose, bishoboka kandi byihutirwa ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abagore n’abakobwa ryaranduka.

Ibi Madamu wa Perezida wa Repubulika yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama y’Ihuriro ry’Abagore bahagarariye abandi mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza wa Commonwealth bitabiriye inama ya CHOGM iteraniye i Kigali.

Madamu wa perezida wa Repubulika yibukije ko n’ubwo iyi nama yagiye ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19, abantu bishimiye ko u Rwanda rwakiriye iyi nama. Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko yizera ko ingingo zizaganirwaho muri iyi nama izamara iminsi 2, zizatanga imirongo migari ku cyakorwa ngo inzitizi zikibangamira abagore ziranduke, zirimo ihohoterwa ribakorerwa, kutagira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere n’ubukungu, uruhare ruto n’umubare w’abagore uri hasi mu myanya ifatirwamo ibyemezo ndetse n’ingaruka zishingiye ku ihindagurika ry’ibihe (climate change). N’ubwo hari ingorane zikibangiye abagore muri rusange.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje uruhare rukomeye umugore afite ku mibereho rusange yaba iy’umuryango n’iy’igihugu, ko gukomeza gushyigikira umugore ari ugutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

 

 

UMUBYEYI Nadine Evelyne


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.