Umuyobozi w’Ishuri Saint Ignace riherereye mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi, arashinjwa gukubita abanyeshuri akoresheje ingufu bikabaviramo gukomereka.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina buvuga ko iki kibazo cyo guhana abanyeshuri cyabaye kuwa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022, ariko bakaba bakimenye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 03 Gicurasi, 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Ndayisaba Egide avuga ko bakimara kumenya ko Umuyobozi w’Ikigo yakubise aba banyeshuri bihutiye kuhagera kugira ngo basuzume imiterere y’ikibazo.
Ati “Ubu niho turi kandi turi kumwe n’inzego z’Ubushinjacyaha”.
Ndayisaba yavuze ko nta makuru arambuye bari bamenya, gusa akavuga ko kuba aba banyeshuri bakubiswe bagakomereka bisa n’ibyatunguye Umuyobozi w’Ishuri.
Yagize ati “Batubwiye ko abana bakubiswe ari 3 kandi yahise abirukana batashye iwabo”.
UMUSEKE washatse kuvugisha Umuyobozi w’Ikigo, ariko ntiyitaba telefoni ye ngendanwa.
Amakuru twahawe n’ubuyobozi bw’umurenge yemeza ko abo bana banze kujya mu Ishuri kwiga, baraganirizwa ntibaganduka kugeza ubwo uwo Muyobozi yafashe icyemezo cyo kubahana biri kuri uru rwego.
Umuyobozi w’Ikigo Saint Ignace mu buzima busanzwe ni Padiri. Ababonye ifoto y’umwe mu bana bakubiswe batangajwe n’uburyo Umuyobozi yabahannye kuri ruriya rwego, by’umwihariko bakaba ari abana b’abakobwa.
ubwanditsi@umuringanews.com