Umuyobozi w’Ishuri Saint Ignace riherereye mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi, arashinjwa gukubita abanyeshuri akoresheje ingufu bikabaviramo gukomereka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugina buvuga ko iki kibazo cyo guhana abanyeshuri cyabaye kuwa Mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022, ariko bakaba bakimenye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 03 Gicurasi, 2022. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina Ndayisaba Egide avuga ko bakimara kumenya ko Umuyobozi w’Ikigo yakubise aba banyeshuri bihutiye kuhagera kugira ngo basuzume imiterere y’ikibazo. Ati “Ubu niho turi kandi turi kumwe n’inzego z’Ubushinjacyaha”. Ndayisaba yavuze ko nta…
SOMA INKURUDay: May 4, 2022
Ikibazo cy’abarwayi basiragizwa gishobora kuba kigiye gukemuka
Kugeza ubu ibitaro bya Kaminuza bya Butare, ibya Kigali n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe byagiranye amasezerano n’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, kugira ngo byohererezanye abarwayi. Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ubu bufatanye buzarangiza ikibazo cy’abarwayi bakabakaba ibihumbi bitatu bahawe rendez-vous zo kubagwa, zimara igihe kirekire, ikaba irimo kureba uko bavurwa mu gihe cya vuba. Ubu bufatanye hagati y’ibitaro bikomeye hano mu Rwanda ije mu gihe wasangaga ahenshi muri ibi bitaro cyane bya Kaminuza bya Butare n’ibitaro bya Kigali hari abantu benshi cyane baba bategereje ko bazerwaho kuri gahunda bawe. Iki kibazo cyatumaga…
SOMA INKURUAbarimu bashinjwa gusambanya abana batawe muri yombi
Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (RIB) rwataye muri yombi abarimu babiri bo mu turere twa Rubavu na Karongi, bakurikiranyweho gusambanya abana bato basanzwe bigisha amasomo ya nimugoroba “Cour du Soir”. Inkuru dukesha IGIHE, iravuga ko kuwa 30 Mata 2022, ari bwo RIB yafunze umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Umubano II mu karere ka Rubavu, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda. Inkuru ivuga ko uyu mwarimu yajyaga akunda gusoma uwo mwana, akanamukoza intoki mu gitsina ndetse ko yabikoze mu bihe bitandukanye yigisha uwo mwana. Uyu mwarimu utavuzwe amazina, afungiye kuri…
SOMA INKURU