Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ‘EAC”, bagiye guhurira mu nama ya 19 idasanzwe izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022.
Iyi nama yitezweho ko izemeza raporo y’Akanama k’Abaminisitiri ivuga ku biganiro byabaye hagati ya EAC na Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo (RDC), bigamije kwinjiza iki gihugu muri uyu muryango.
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yabanjirijwe n’iy’Akanama k’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, yari igamije kugena ibizigwaho na gahunda izakurikizwa mu kwemeza RDC ko yinjiye muri EAC.
Kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC bizatuma yo ubwayo yongera nibura miliyoni 90 z’abaturage kuri uyu muryango.
Magingo aya, EAC ifite abaturage miliyoni 193. Mu gihe RDC izaba yinjiyemo nk’Umunyamuryango bizatuma umubare wabo wiyongera babe miliyoni 280 yagure n’amarembo yawo ave ku Nyanja y’Abahinde agere ku Nyanja ya Atlantique.
Ni isoko rigari rizungukira ibihugu byose byo muri uyu muryango by’umwihariko abaturage bawo.
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mu 1967 ugizwe n’ibihugu bitatu aribyo, Uganda, Kenya na Tanzania.
Mu mwaka wa 1970 wahagaritse imirimo yawo kubera igitugu cya Idi Amin, ubwo yari amaze gufata ubutegetsi muri Uganda. EAC yongeye gusubukura imirimo yawo mu myaka ya 1990 n’ibihugu byayitangije, nyuma hiyongeraho u Rwanda , u Burundi na Sudani y’Epfo.
NIYONZIMA Theogene