Ndimbati yagejejwe imbere y’urukiko

Umukinnyi wa Filimi,Uwihoreye Jean Bosco uzwi ku izina rya Ndimbati yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022, aho agiye kuburana bwa mbere ku byaha ashinjwa byo gusambanya umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure akamutera inda yaje kuvukamo impanga. Ndimbati wari ufungiye kuri Stasiyo ya RIB ya Rwezamenyo,arabura ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’aho RIB igejeje dosiye ye mu Bushinjacyaha mu minsi ishize. Ku ya 10 Werurwe 2022 nibwo ’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukinnyi wa Filime Ndimbati wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya…

SOMA INKURU

Rurageretse hagati ya Rayon Sports na Masudi

Umutoza Irambona Masudi Djuma yamaze kurega ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza,ayishinja kumwirukana mu buryo budakurikije amategeko ndetse ko igomba kumwishyura akayabo ka miliyoni 58 z’amafaranga y’u Rwanda. Masudi yareze mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ Rayon Sports ko yishyuza miliyoni 58 FRW kubera ko yamwirukanye binyuranyije n’amategeko. Maître Safari Ibrahim uhagarariye umutoza Masudi, yamenyesheje FERWAFA ko baregera ibintu 3 ari byo amafaranga ya recruitment, ibirarane by’imishahara ndetse n’igihembo cy’umwavoka (avocat). Tariki ya 6 Mutarama 2022 nibwo Masudi yahawe ibaruwa isesa amasezerano yari afiranye na Rayon Sports,ashinjwa imyitwarire mibi…

SOMA INKURU