Imyiteguro irarambanyije ku bakobwa bitegura gutoranywamo Miss Rwanda 2022

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022, abakobwa 19 bagiye gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2022 bakoze ikizamini kijyanye n’ubumenyi bafite ku muco. Ikizamini cy’umuco kigira uruhare mu bituma haboneka umukobwa wegukana ikamba rya Miss Heritage n’ubwo atari cyo cyonyine kibigena kuko hari n’akarusho k’imbyino abakobwa bashobora kugaragarizamo umuco no mu bindi bikorwa bagenda bakora bifite aho bihuriye n’umuco. Umukobwa ubaye Miss Heritage ahembwa na Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, ahabwa miliyoni 5 Frw. Muri iki kizamini cya Culture Challenge kiri mu bitanga Miss Heritage muri Miss Rwanda abahatanira…

SOMA INKURU

Udukingirizo, inzitiramubu n’imiti y’igituntu by’asaga miliyoni 100 byararigishijwe

Udukingirizo tubarirwa mu bihumbi, inzitiramibu n’imiti y’igituntu bifite agaciro k’ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 100 Frw) byari bibitse mu bubiko bw’ikigo gishinzwe ubucuruzi bw’ibikoresho byo kwa muganga muri Kenya byaburiwe irengero. Iyi miti n’udukingirizo bishobora kuba byaribwe bikagurishwa ku bacuruzi b’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga bo muri iki gihugu. Si ubwa mbere hari imiti iburirwa irengero muri Kenya kuko n’umwaka ushize hari ibikoresho byo kwirinda COVID-19 byaburiwe irengero kandi byari biri mu bubiko. Kugeza ubu ntacyo Guverinoma ya Kenya iravuga kuri iki kibazo nubwo UN Global Fund yo yamaze gusaba ko…

SOMA INKURU