U Burusiya bwafatiye ibihano binyuranye ibihangage binyuranye byo ku isi


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ni umwe mu bayobozi bafatiwe ibihano n’u Burusiya aho batemerewe gukandagiza ikirenge cyabo i Moscow.

Urwo rutonde rw’abafatiwe ibihano rurimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken; ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Lloyd Austin; ushinzwe itangazamakuru, Jen Psaki n’abandi.

Hariho kandi abahoze mu buyobozi bukuru bwa Amerika nka Hillary Clinton wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga ndetse n’umuhungu wa Biden witwa Hunter.

Imitungo yabo iri mu Burusiya yamaze gufatirwa ndetse ntibemerewe no kwinjira muri icyo gihugu. Gusa ku rundi ruhande, Minisiteri y’Umutekano mu Burusiya yasobanuye ko ibyo bihano bitavuze ko nta biganiro bishobora kubaho hagati yayo n’ababifatiwe.

Ibi bihano byatanzwe mu buryo bwo gusubiza ibyo u Burusiya bwafatiwe na Amerika birimo iby’ubukungu cyane cyane aho imitungo ya bamwe mu Barusiya yafatiwe n’ibicuruzwa bigakumirwa ku isoko ryo mu Burayi na Amerika.

Muri iki gihe, u Burusiya nicyo gihugu kimaze gufatirwa ibihano byinshi ku Isi. Mu Cyumweru gishize, ibyo bihano byari bimaze kuba 5534.

Ubusanzwe, Iran ni cyo gihugu cyari cyarafatiwe ibihano byinshi kuko byari 3616, Syria ifite 2608 mu gihe Koreya ya Ruguru yo yari ifite ibihano 2077.

Venezuela yari ifite ibihano 651, Myanmar ifite 510 mu gihe Cuba yari ifite ibihano 208.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.