Priscilla Sitienei w’imyaka 98 ubu ni umwe mu banyeshuri b’ishuri ribanza, Leader’s Vision, ryo muri Erdoret, umwe mu Mijyi yo muri Kenya. Umwe mubarimu be yemeza ko kuba yigana n’abana barenze kuba abuzukuruza be bitamubuza umuhate n’umurava afite byo kwiga. Leonida Tallam ati “Amasomo akunda cyane mu ishuri ni science, iyobokamana n’imibare. Iyo akurikiranye amasomo, aba yitonze cyane, arakurikira cyane, arakurikira cyane cyane kandi afite umukono mwiza.” Mu nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga ko muri Kenya amashuri abanza yakomoreye abasheshe akanguhe kugirango nabo bumve umunyenga wo kujya mu ishuri nka…
SOMA INKURUDay: March 16, 2022
Ubushakashatsi burakomeje ku binyabuzima bitazwi muri Pariki ya Nyungwe
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwatangaje ko hakomeje ubushakashatsi ku binyabuzima bitazwi bishobora kuba biba muri iyi Parike, kugira ngo bimenyekane kandi byitabweho. Ni nyuma y’uko itsinda ry’inzobere mu by’ubushakashatsi ku nyamaswa, ribonye ubwoko bw’uducurama muri iri shyamba bwaherukaga kubonwa mu myaka 40 ishize. Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo itsinda ry’abashakashatsi ku nyamaswa zishobora kuzimira baturutse mu bihugu bitandukanye batangaje ko bashoboye kubona ubwoko bw’agacurama bwa Rhinolophus Hillis cyangwa hillis horseshoe bat mu ishyamba rya Nyungwe. Aba bashakashatsi kandi bagaragaza ko umubare w”ubu bwoko bw’agacurama ari muto, bityo bugomba…
SOMA INKURUU Burusiya bwafatiye ibihano binyuranye ibihangage binyuranye byo ku isi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, ni umwe mu bayobozi bafatiwe ibihano n’u Burusiya aho batemerewe gukandagiza ikirenge cyabo i Moscow. Urwo rutonde rw’abafatiwe ibihano rurimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken; ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Lloyd Austin; ushinzwe itangazamakuru, Jen Psaki n’abandi. Hariho kandi abahoze mu buyobozi bukuru bwa Amerika nka Hillary Clinton wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga ndetse n’umuhungu wa Biden witwa Hunter. Imitungo yabo iri mu Burusiya yamaze gufatirwa ndetse ntibemerewe no kwinjira muri icyo gihugu. Gusa ku rundi…
SOMA INKURUUkraine irishyuza u Burusiya asaga miliyari 500 z’amadorali
Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yatangaje ko igihugu cye kimaze guhomba miliyari 500$ z’ibintu byangirikiye mu ntambara u Burusiya bwagishojeho mu minsi 20 ishize. Uyu muyobozi yashimangiye ko Guverinoma ya Putin ariyo izishyura ibyo byose mu gihe urugamba ruzaba rurangiye. Shmyhal ntabwo yigeze asobanura mu buryo burambuye uko gusana ibyo byangiritse bizakorwa cyangwa se niba mu gihe Ukraine izaba itsinze urugamba nabwo ari u Burusiya buzishyura ibyangiritse gusa yakomoje ku mitungo y’Abarusiya yafatiriwe hirya no hino. Yanavuze ko mu gusana ibyangiritse, igihugu cye cyiteguye gusaba inkunga ibihugu by’inshuti. Yabigarutseho…
SOMA INKURU