Perezida Kagame yashimiye uruhare rwa Global Fund mu gusigasira ubuzima mu Rwanda


Mu nama ku buryo bw’ikoranabuhanga itegura iyiga ku igenamigambi rirambye rya Global Fund, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu banyuranye barimo Perezida Macky Sall wa Sénégal unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Umuyobozi Mukuru wayo Peter Sands na Dr Donald Kaberuka uyobora Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango, Perezida Kagame yashimye Global Fund umusanzu wayo mu gusigasira ubuzima mu Rwanda, ihangana n’indwara zirimo n’icyorezo cya SIDA.

Perezida Kagame yashimye Global Fund ku mikoranire yayo n’u Rwanda, uyu muryango umaze imyaka isaga 20 ushinzwe ndetse kuva icyo gihe wagize uruhare bikorwa bitandukanye byo kurwanya indwara zirimo icyorezo cya Sida, igituntu na malariya.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko urwego rw’ubuzima rwahungabanye bikomeye kuko amafaranga yari agenewe kurwanya indwara nka Sida, igituntu na malaliya yashyizwemu bikorwa byo icyorezo cya Covid-19.

Ati “Kugira ngo dusubire ku murongo twitegure guhangana n’imbogamizi z’ahazaza, tugomba gushora byisumbuyeho kandi mu buryo burambye mu rwego rw’ubuzima. Ibi biri mu byihutirwa ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi intambwe iterwa n’ibihugu by’ibinyamuryango ikurikiranwa buri mwaka na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.”

Yagaragaje kandi ko hakenewe uburyo buhamye kandi burambye bufasha kugira ngo amafaranga atangwa na Global Fund atange umusaruro urambye.

Twabibutsa ko ku nkunga ya Global Fund ikigereranyo cy’abantu bafite virusi itera Sida bafata imiti igabanya ubukana nacyo cyikubye inshuro zirenga ebyiri, kuko umubare wabo wavuye ku bantu ibihumbi 89 muri 2010 ugera ku bantu ibihumbi 207 muri 2020.

Hagati ya 2010 na 2020, ikigero cy’abagerwaho n’imiti igabanya ibyago byo kuba umubyeyi yakwanduza Sida umwana atwite mu gihe akiri mu nda, avuka cyangwa amwonsa cyavuye kuri 59% kigera kuri 98%.

Mu Rwanda hagati y’umwaka wa 2010 na 2020, umubare w’impfu zifitanye isano na virusi itera Sida wagabanutse ku kigero cya 59% uva ku 5900 muri 2010 ugera ku 2500 muri 2020.

Impfu ziturutse ku gituntu nazo zarabaganutse ku kigero cya 40% hagati ya 2012 na 2020. Ni mu gihe n’abarwayi ba malariya bagabanutse hagati ya 2020 na 2021 ku kigero cya 41%.

 

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.