Laboratoire yo mu Buyapani yavumbuye ko BA.2 ikomoka kuri virusi ya omicron ishobora gutera izindi ndwara zikomeye kandi bigaragara ko ishobora kuburizamo zimwe mu ntwaro z’ingenzi dufite zo kurwanya Covid-19. Abahanga basobanura ko BA.2 ifite ubukana bujya kungana n’ubwa Delta.
Ubushakashatsi bwerekanye ko kimwe na Omicron, ifite ubushobozi bwo gucika ubudahangarwa bw’urukingo.
Urukingo rushimangira arirwo rwa gatatu rwa Covid-19 rushobora kurinda umuntu BA.2 ku kigero cya 74% nyuma yo kwandura.
BA.2 ntikangwa n’imiti imwe n’imwe, harimo sotrovimab na monoclonal ikoreshwa mu kuvura Omicron.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara kuwa 16 Gashyantare 2022, mbere y’uko ubu ubushakashatsi busohoka mu binyamakuru by’ubuvuzi, bwagenzurwaga n’inzobere zigenga.
Dr. Daniel Rhoads, ukuriye ishami ryiga ku dukoko duto mu ivuriro rya Cleveland muri Ohio, yabwiye CNN ati “BA.2 ishobora kuba ari mbi kurusha BA.1 kandi ishobora gukwirakwira kuyirusha igatera indwara mbi. BA.2 ihindagurika cyane ugereranije na virusi ya mbere itera Covid yagaragaye i Wuhan mu Bushinwa”.
Umushakashatsi muri Kaminuza ya Tokyo wakoze ubu bushakashatsi, Kei Sato, yavuze ko ibyagaragaye byerekana ko BA.2 itagomba gufatwa nk’ubwoko bwa Omicron kandi ko igomba gukurikiranirwa hafi.
Sato yabwiye CNN ati “Nk’uko mushobora kuba mubizi, BA.2 yitwa ’stealth Omicron”. Ibyo ni ukubera ko itagaragara ku bizamini bya PCR nk’uko Omicron ibikora.
Yakomeje agira ati: “Gushyiraho uburyo bwo kumenya BA.2 by’umwihariko ni yo ntambwe ya mbere ibihugu byinshi bigomba gukora.”
BA.2 imaze kugaragara mu bihugu 74 na Leta 47 zo muri Amerika kandi yandura inshuro 30% kugeza 50% kurusha Omicron.
KAYITESI Ange