Uwagize uruhare mu kuvumbura virusi itera SIDA yapfuye


Ikinyamakuru France Soir cyatangaje ko Umufaransa Luc Montagnier, umuhanga mu bya virusi ndetse akaba ari nawe wagize uruhare mu kuvumbura virusi itera SIDA (VIH/SIDA) yapfuye kuwa kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, akaba yapfuye afite imyaka 89.

Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virusi mu ntangiriro y’imyaka ya 1980 mu kigo cy’ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa.

We n’ikipe ye irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi, basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b’indwara nshya itari izwi. Montagnier na mugenzi we mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera akazi ke ko kwerekana virusi yateraga indwara ya SIDA.

Babashije kuvana virusi ya HIV mu rugingo ruto cyane rwitwa ’lymph node’ rubika abasirikare b’umubiri, batangaza ubuvumbuzi bwabo mu kinyamakuru cyandikaga kuri Siyansi mu 1983.

Muri icyo kinyamakuru, umuhanga muri siyansi w’umunyamerika Robert Gallo na we yatangaje ubuvumbuzi nk’ubwo, yemeza ko iyo virusi ari yo itera Sida.

Mu 1991 Gallo yemeye ko virus yabonye yari yavuye muri Institut Pasteur mu mwaka wabanje. Mu 2002 nibwo bombi bemeje ko ikipe ya Montagnier ari yo yavumbuye HIV, ariko Gallo ari we werekanye uruhare igira mu gutera Sida.

Gusa, ubwo Montagnier na Barré-Sinoussi bahabwaga igihembo cyitiriwe Nobel mu 2008 kubera akazi kabo – komite igitanga, mu buryo butavuzweho rumwe, ntiyigeze ikomoza kuri Robert Gallo.

Mu bihe bya vuba, Montagnier yateje impaka no kunengwa nyuma y’ibyo yatangaje bidashingiye kuri siyansi, ku mpamvu z’indwara ya ’autisme’ no ku nkomoko ya Covid-19.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.