Kuri uyu wa kane, taliki ya 10 Gashyantare Abapolisi bo mu ishami rishinzwe Umutekano wo mu mazi, bazobereye mu gutabara no gushaka abantu cyangwa ibintu byaguye mu mazi (DIVERS), bakuye mu mazi imibiri ibiri y’abantu bari baguye mu mazi. Ku Mugoroba wo ku italiki ya 8 Gashyantare, nibwo uwitwa Niringoyimana Jean Claude w’imyaka 26 yaguye mu cyuzi cyuhira imyaka cya rwabicuma yiyahuye, mu gitondo cy’ejo hashije kuwa 10 Gashyantare 2022, undi witwa Harindintwari Jean Pierre w’imyaka 23 yaguye mu cyuzi cya bishya arimo kuroba. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo,…
SOMA INKURUDay: February 11, 2022
RDC yamaze kwemeza nka kimwe mu bihugu bigize EAC
Akanama k’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, kamaze kwemeza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu gishya kigize uyu muryango. Uku kwemerwa kwa RDC muri uyu muryango gukurikiye ibiganiro byabereye i Nairobi bigahuza abayobozi bawo n’aba RDC hagati ya 15-24 Mutarama 2022. Muri ibyo biganiro, itsinda rya EAC ryari riyobowe n’Umuyobozi mu kanama k’Abaminisitiri b’uyu muryango, Dr Alice Yalla mu gihe uruhande rwa RDC rwari ruhagarariwe na, Prof Serge Tshibangu, Intumwa yihariye ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Umunyamabanga w’Inama y’Abaminisitiri ba EAC, Adan Mohamed, mu nama yahuje abaminisitiri…
SOMA INKURUUwagize uruhare mu kuvumbura virusi itera SIDA yapfuye
Ikinyamakuru France Soir cyatangaje ko Umufaransa Luc Montagnier, umuhanga mu bya virusi ndetse akaba ari nawe wagize uruhare mu kuvumbura virusi itera SIDA (VIH/SIDA) yapfuye kuwa kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, akaba yapfuye afite imyaka 89. Montagnier yatangiye gukora kuri iriya virusi mu ntangiriro y’imyaka ya 1980 mu kigo cy’ubushakashatsi kidaharanira inyungu Institut Pasteur mu Bufaransa. We n’ikipe ye irimo Françoise Barré-Sinoussi baherewe rimwe igihembo cya Nobel mu buvuzi, basuzumye uduce duto twavanywe ku barwayi b’indwara nshya itari izwi. Montagnier na mugenzi we mu 2008 bahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera…
SOMA INKURU