Kuri uyu wa Kane mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri gahunda yitiriwe amasezerano ya Kigali ku ndwara zititaweho uko bikwiriye, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko izi ndwara zibasiye abatuye Isi cyane cyane abo ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Indwara zititaweho uko bikwiriye zigira ingaruka mbi ku bo zafashe ndetse zishobora no kubahitana. Inzoka zo mu nda n’izindi ndwara zititaweho bigira uruhare mu gutuma abaturage bacu bagwingira.”
Dr Ngirente yavuze ko ku isi, abagera kuri miliyari 1.7 bari mu barwaye indwara zititaweho uko bikwiriye. Afurika ni yo yibasiwe cyane kurusha ibindi bice by’Isi kuko yihariye 40 % by’abarwaye izi ndwara.
Yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko gushyira ingufu mu buvuzi bw’ibanze ari ingirakamaro cyane bikaba bikwiriye no gukorwa mu guhangana n’izindi ndwara zirimo n’izitatweho.
Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo kurandura burundu izi ndwara, bitarenze 2030.
Yavuze ko ari umukoro no ku bindi bihugu kugira ngo izi ndwara zirandurwe burundu.
Ati “Hakenewe ko ibihugu bikomeza kwemeza amasezerano ya Kigali ku ndwara zititaweho uko bikwiriye kugira ngo ejo hazaza h’abaturage bacu habe heza kurushaho.”
Mu Rwanda indwara zititabwaho uko bikwiye zirimo inzoka zo mu nda, bilariziyoze, amavunja, imidido, ubuheri, Trachoma, ibisazi by’imbwa n’ubumara bw’inzoka.
ubwanditsi@umuringanews.com