Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose kubera impungenge atewe na ruswa.
Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo kuwa mbere, Perezida Chakwera yiyemeje “guhangana n’imyifatire idakurikije amategeko y’abakozi ba leta”.
Yavuze ko abagize guverinoma bashya bazatangazwa mu minsi ibiri.
Abaminisitiri batatu bari kuregwa ibyaha binyuranye, barimo minisitiri w’ubutaka watawe muri yombi mu kwezi gushize aregwa kurya ruswa.
Minisitiri w’umurimo ushinjwa kunyereza imari yagenewe kurwanya Covid, naho minisitiri w’ingufu araregwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibitoro. Bose bahakana ibyaha bakekwaho.
Chakwera yatowe mu 2020 yizeza kurwanya ruswa ariko mu cyumweru gishize amatsinda abiri akomeye ashingiye ku madini yamubwiye ko atari gukora ibikwiye mu kurwanya icyo kibazo.
BBC