Gakenke: Ikibazo cy’abaturage bakiri mu manegeka gikomeje gutera inkenke


Gutuza neza imiryango irenga ibihumbi 26 igituye mu manegeka bitewe n’imiterere y’akarere ka Gakenke kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye cyane, bikomeje kuba ikibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yasobanuye ko kubera ubuhaname bw’imisozi iri muri aka gace hari aho usanga aho abaturage batujwe hagiye mu manegeka kubera kunyerera k’ubutaka .

Ati “Ubu turi gukorana n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire, “RHA”, kuri site z’imiturire 234 zivuye kuri 264, murumva ko izindi 30 na zo twasanze zitaturwa, ubu twamaze kuzigena igisigaye ni ukugezayo ibikorwaremezo.’’

Yavuze ko nyuma yo kuzigezamo ibikorwaremezo ngo ziturwe, ubuyobozi buzakomeza gufasha imiryango itishoboye ariko iyishoboye yo igashishikarizwa kuzafata iya mbere mu gutura aheza.

Ati “Kuri ubu abo bari mu manegeka harimo ibice bibiri, hari abishoboye bashobora kwigurira ibibanza kuri ayo masite ariko abatishoboye bo tugenda tubishyira mu ngengo y’imari bitewe n’intego Akarere kaba gafite. Tuzakomeza no gukorana na MINEMA ku buryo mu 2024 nta muturage uzaba agituye mu manegeka.”

Akarere ka Gakenke gakunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku mvura nyinshi n’imiterere y’ako y’imisozi miremire bituma ubutaka busuma bakamanuka mu bikombe n’ibibaya bigahitana ubuzima bw’abantu ndetse bikangiza n’ibidukikije hamwe hagasigara ari mu manegeka.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.