Perezida Kagame yihanangirije abayobozi bahora mu nama zidashira


ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Abagize inama Njyanama z’uturere 27 n’Umujyi wa Kigali ndetse na ba guverineri b’Intara, nibo bari bamaze icyumweru bahabwa amahugurwa ku miyoborere n’imikorere ikwiye kubaranga muri manda y’imyaka 5 y’abagize Njyanama z’uturere 27 baherutse gutorwa.

Perezida Kagame yabasabye guhora iteka bazirikana icyizere bagiriwe n’abaturage bakihatira gukemura ibibazo byabo, abibutsa ko ibyo bigaragarira mu bikorwa aho kuba mu magambo gusa.

Mu bibazo yasabye aba bayobozi kwihutira gukemura, ku isonga hari icy’imirire mibi n’igwingira ry’abana bato kubera ingaruka iki kibazo gifite ku iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame kandi yasabye impinduka mu mikorere hagamijwe ineza y’umuturage, asaba ko inama za hato na hato abayobozi bahoramo zigatuma badakemura ibibazo by’abaturage zihagarara.

Abayobozi basoje amahugurwa bahamije ko amasomo bahawe ndetse n’impanuro z’umukuru w’igihugu ari impamba ikomeye binjiranye mu nshingano batorewe.

Abagera kuri 436 nibo bari bamaze icyumweru bahugurirwa mu ishuri rya Polisi I Gishari mu karere ka Rwamagana ku nsanganyamatsiko igira iti:”Umuturage ku isonga. ”

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko aya mahugurwa azazana ikibatsi mu mikorere y’inzego z’ibanze dore ko abasaga 60% muri iyi manda ari bashya muri izo nzego.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.