Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, habaye inama itunguranye y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ihamagajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo u Bwongereza n’u Bufaransa, hagamijwe kwiga ku myitwarire ya Koreya ya Ruguru. Abayitabiriye bagaragaje kuba koreya iherutse kumurika ku mugaragaro ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Ballistic missile’ bigaragaza ko imyitwarire yayo itangiye kurenga igaruriro. France 24 yanditse ko muri iyi nama yabereye mu muhezo, abayitabiriye bagaragaje ko ibyakozwe na Koreya ya Ruguru ari ubushotoranyi basaba ko ibihano iki gihugu cyafatiwe byarushaho gushyirwa mu…
SOMA INKURUDay: October 21, 2021
Musanze: Abaturage barinubira kudakemurirwa ibibazo n’inzego z’ibanze
Abaturage bo mu karere ka Musanze bagaragaje ko babangamiwe no kudakemurirwa ibibazo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, batabanje kubaha amafaranga. Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuze ko hari ubwo baba bafitanye ibibazo na bagenzi babo ariko yaba ari umuntu udafite ubushobozi uwo baburana abumurusha akamutsinda arengana kuko we yatanze amafaranga ku bayobozi. Urugero ni urwa Mpakaniye Thomas wo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze. Uyu musaza avuga ko yakorewe urugomo n’abantu bamusanze mu nzira bakamukubita ndetse bakajya gukubita na nyina. Ikibazo cye umuyobozi w’umudugudu yaragikurikiranye ndetse amukorera…
SOMA INKURU