Gasabo: Nyuma yo kwanga gutanga ruswa y’igitsina abayeho mu buzima bubi


Kuva Covid-19 igeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibigo byikorera byagiye bigabanya abakozi ndetse hakaba n’ibifunga amarembo bituma umubare w’abashomeri wiyongera,  ibi bikaba byarahaye ingufu ruswa y’igitsina nk’uko uwo byabayeho abitangaza.

Iyi  ruswa y’igitsina mu bigo byikorera, yaherekejwe no kuvanwa mu kazi mu banze kuyitanga, bamwe mubo byabayeho batangaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bagifite bitewe n’ubushomeri bashyizwemo mu buryo bw’akarengane nk’uko babitangaza.

Nyuma yo kwanga gusambanywa “kwimana ruswa y’igitsina” ubuzima ntibumworoheye

Uwahawe izina rya Murekatete, utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, akagali ka Kagugu, wakoraga mu kabari gaherereye ku Gisozi, ubu akaba amaze umwaka urenga nta kazi afite abayeho mu mayobera nk’uko abyivugira, akaba yatangaje uko yirukanywe mu kazi.

Ati ” Njye nakoraga ntikoresheje  ndetse nari mu bakozi abakiriya bakundaga cyane kuko nabahaga serivise inoze, ariko  natunguwe no kumva bosi ampamagara anyiyenzaho ambwira ko ndi ku rutonde rw’abagomba gutaha kuko nta musaruro ufatika ntanga.  Ariko ibi ntibyantunguye kuko yari amaze iminsi ansaba ko turyamana ariko nkamuhakanira”.

Murkatete akomeza atangaza ko ubu buzima arimo abuhuriyemo na bagenzi be bakoraga akazi kamwe, aho nawe ubwe yemeza ko urebye ubuzima abakobwa bakoraga mu tubari babayemo bubabaje by’umwiriko abakobwa bakiri bato Covid-19 yasanze ari bwo bakinjira mu kazi, ngo kuko bamwe mu bakobwa bakuze cyangwa abagore bakoranaga mu tubari, babagurisha ku bagabo ngo kuko baba bashaka inkumi.

Kuri we ngo iby’ejo hazaza nta kibitekerezaho kuko abara ubukeye mu buryo ubwo ari bwo bwose yabigeraho, ngo ibi byose bikaba ari ingaruka z’uko yanze kuryamana na shebuja yirindaga ko yamwanduza sida kuko bayimuvugagaho ndetse ko hari n’abakozi be yayanduje.

Nyuma yo gutangarizwa aya makuru y’igurishwa ry’abakobwa bakiri bato bakora mu tubari, abo Murkatete yatweretse twagerageje kubavugisha ntibadukundira ndetse n’abo bavugwaho kubacuruza barabyigurutsa.

Inzego zinyuranye zemeza ko ruswa y’igitsina ihari koko

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Transparency Rwanda, gishinzwe kurwanya no gukumira ruswa bwemeza ko ikibazo cya ruswa ishingiye ku mibonano mpuzabitsina kibangamiye abasaba akazi mu gihugu.

Icyo kigo kivuga ko iki kibazo kigaragara cyane mu nzego zitanga imirimo, aho abakozi b’igitsina gore basabwa kuryamana n’abakoresha mbere mu itangwa ry’akazi.

Transparency Rwanda yerekana ko urugero rw’iyi ruswa ishingiye ku gitsina ruruta urwa ruswa isanzwe.

Mu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu hose mu bigo birenga 200 bitanga akaza bya leta n’ibyigenga, Transparency Rwanda yasanze abavugwaho ingaruka z’iki kibazo ari abashaka akazi bwa mbere; abakobwa n’abagore by’umwihariko.

Ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe abakozi mu Rwanda, mu mwaka wa 2014-2015 bwari bwerekanye ko ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi iri ku gipimo cya 40% mu Rwanda.

Ni mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda,  muri Gashyantare 2020, bugaragaza ko 48% by’Abanyarwanda ni ukuvuga abasaga miliyoni 7 bafite imbaraga zo gukora aribo bari bafite akazi.

Abahagarariye ingaga z’abakozi mu Rwanda bavuga ko batewe impungenge na bimwe mu bigo byahagaritse abakozi burundu byitwaje icyorezo cya COVID19.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.