Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 ibikorwa byinshi birimo ibihuza abantu benshi byahise bisubikwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Muri ibyo bikorwa harimo n’inteko z’abaturage ziba buri wa Kabiri zigakemurirwamo ibibazo bitandukanye ndetse bakajya n’inama ku byabateza imbere. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, Minisitiri Gatabazi yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, asubukura inteko z’abaturage. Yavuze ko abantu bari bamaze igihe bashyize imbaraga nyinshi mu guhangana na COVID-19 ariko aho bigeze n’ibikorwa by’iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage bigomba…
SOMA INKURUDay: September 8, 2021
Bugesera: Uko imyumvire ya 20% y’abarokotse Jenoside ihagaze ku bafungurwa barabiciye
Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura abagera kuri 20% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, batizera ko ababahemukiye bafungurwa iyo barangije ibihano bakagaruka mu muryango mugari baba barahindutse koko. Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko kari gatuwe n’Abatutsi benshi bitewe n’ibikorwa by’itotezwa bakorewe bakahacirirwa. Ibi byatumye hari umubare munini w’Abatutsi bishwe mu Bugesera ndetse bamwe basigaraga iheruheru batagira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe; abandi barasenyewe. Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye, Interpeace, bwagaragaje ko hakiri ingaruka zirimo…
SOMA INKURU