Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bashyizeho Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato (ECD) ruzafasha ababyeyi bakorera mu nyubako yawo mu kwita ku mikurire y’abana babo kandi bari ku kazi n’abonsa bakagira icyumba cyo kwifashisha.
Imirimo yo kubaka uru rugo mbonezamikurire kuri ubu iri kugera ku musozo ndetse rukazatangira gukora vuba nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku wa 2 Nzeli 2021.
Ni urugo mbonezamikurire rufite ubushobozi bwo kwakira abana 25 bafite guhera ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.
Politiki ishyiraho Urugo Mbonezamikurire rw’Abana bato rw’aho abantu bakorera igaragaza ko bifasha cyane ababyeyi baba bakorera aho mu bijyanye n’umusaruro batanga no gukora bizeye umutekano w’abana babo ariko bikanagira ingaruka nziza ku mikurire y’abo bana.
Uru rugo rufite ibyumba by’amashuri, uburyamo, aho ababyeyi bonsa bicara, igikoni gitegurirwamo amafunguro, ibibuga byo gukiniramo, ubwiherero, n’ibindi bigamije gutuma abana bakura bafite imibereho myiza.
Uretse imibereho myiza y’abana, ababyeyi bazajya bakora akazi biringiye umutekano w’abana kandi ababyeyi bonsa bazajya bonsa abana badakoze ingendo zo gusubira mu rugo, birusheho no gutanga umusaruro mu kazi.
Mu 2014, Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda y’Urugo Mbonezamikurire y’abana bato, bari munsi y’imyaka itandatu [Early Childhood Development: ECD], imwe mu zigamije gukumira no guhangana n’ibibazo by’igwingira n’imirire mibi mu bana.
Igenzura ryakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda DHS (2014-2015), rigaragaza ko abana bafite amezi 36-59 babasha gutera imbere mu gusoma, kubara, mu gihagararo, imyitwarire ari 63%.
Bivuze ko umwana umwe muri batatu mu Rwanda yari akeneye kwitabwaho byihariye. Icyo gihe 38% by’abari munsi y’imyaka itanu bari bagwingiye. Ibyo bituma Isi ihomba abakozi bafite ubumenyi bwayifasha guhangana n’ibibazo biyugarije
Inzobere mu by’ubuzima n’imikurire y’umwana zigaragaza ko gukura mu bwenge no mu gihagararo bikorwa kuva umwana agisamwa kugera nibura ku myaka itatu. Icyo gihe cyihariye nibura 80% y’iterambere ry’ubwonko.