UNDP ku bufatanye n’u Buyapani bateye u Rwanda inkunga


Mu gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza Isi, Leta y’u Rwanda na yo ikomeje gukaza ingamba zo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu ndetse no guhangana n’ingaruka gikomeje guteza zirimo iz’ubukungu n’imibereho y’abaturage.

Kubera ubukana bwacyo, guhangana na cyo bisaba ubushobozi buhambaye burimo ibikoresho byabugenewe. Ibi binasaba ubufasha bw’abafatanyabikorwa batandukanye kuko COVID-19 yagaragaje ko itacika hatabayeho ubufatanye bw’Isi.

Ni muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), ku bufatanye na Leta y’u Buyapani, rikomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo.

Binyuze muri UNDP, Leta y’Ubuyapani yatanze inkunga isaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri n’indwi by’amadolari (1.2 million US dollars), yafashije u Rwanda mu guhangana na COVID-19 mu buryo butandukanye.

Ku ikubitiro, aya yafashije mu kongera ubushobozi bwa za laboratwari zipima COVID-19 hirya no hino mu gihugu hagurwa ibikoresho ndetse hashakwa n’abakozi bashya basaga 100 bajyanywe mu bigo 11 bishya byo gupimiraho Covid-19.

Ibi byatumye umubare w’ibipimo bifatwa wiyongera ndetse n’igihe byatwaraga kumenya igisubizo ku wipimye COVID-19 kiragabanuka.

Hari kandi ubufasha bwatanzwe kugira ngo hongerwe ibyumba byifashishwa mu kwita ku barwayi barembye, aho ibitaro bigera ku icyenda byahawe ibikoresho byose bikenerwa kugira ngo umurwayi abe yakongererwa umwuka.

Ibitaro 41 mu gihugu na byo byahawe ibikoresho byo kwifashihwa kwa muganga harimo udupfukamunwa, ibikingira amaso no guhugura abafasha mu gukumira iki cyorezo, utibagiwe n’ikoranabuhanga rya robots zifashishwa mu kwica virusi na mikorobe.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera yabwiye IGIHE ko impamvu bihutiye gufasha Abanyarwanda mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 byatewe n’uko iki cyorezo cyagaragaje ko guhangana na cyo bisaba guhuriza imbaraga hamwe.

Ati “Iki cyorezo kiri gutuma twongera kuzirikana ibintu tutatekerezaga, birimo no kuba dukeneranye, kuba dukeneye kuba mu mutuzo no kumenya ko iki cyorezo kitacika mu gihugu kimwe mu gihe kikigaragara mu bindi. Ni muri urwo rwego u Rwanda na UNDP ndetse n’abandi bafatanyabikorwa nka Leta y’u Buyapani twafatanyije muri urwo rugamba rutoroshye rwo guhangana n’icyorezo na nyuma yacyo.”

Gomera avuga ko mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo nta muntu ukwiye kuzuyaza, asaba n’ibihugu by’amahanga gukomeza gutanga umusanzu mu bushobozi bwabyo wo guhangana na COVID-19.

Ati “Muri ibi bihe icy’ingenzi si ukuvuga ngo ni njyewe uhanganye nawe ahubwo byakabaye njyewe nawe duhangana n’icyorezo gikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu. Ndashishikariza ibihugu bikiri kuzuyuyaza bitekereza niba byagira icyo bikora, kwihutira gufasha ibihugu bya Afurika bikiri kugorwa no kubona ibikoresho, imiti n’inkingo.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yavuze ko mu bihe nk’ibi isi ihanganye n’icyorezo amahanga akwiye guhuza imbaraga kugira ngo kiranduke burundu.

Ati “Nizera ko ikintu cy’ingenzi cyane muri uru rugamba, ari uko isi yose yahuza imbaraga ku buryo n’ibi bihugu biri mu nzira y’amajyambere bifashwa. Bigahabwa ubufasha burimo inkingo, ibikoresho n’ubundi bufasha.”

Ambasaderi Masahiro avuga ko gutera inkunga u Rwanda muri ibi bihe byo guhangana na COVID-19 biri mu murongo wo kwagura umubano ibihugu byombi bifitanye ndetse no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buvuzi.

Ati “U Rwanda ni igihugu kiri kwihuta cyane muri Afurika mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Rwatangije ikoreshwa ryaryo mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 bityo kuzana izo robot bizarufasha kwita ku barwayi mu buryo bugezweho. Ibi ntibizagira ingaruka nziza ku Rwanda gusa ahubwo no ku bihugu by’ibituranyi.”

Robots zatanzwe zitanga umusaruro

Muri Gashyantare 2021 nibwo UNDP yashyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) binyuze mu bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga robot ebyiri zo mu bwoko bwa Ultraviolet-C (UV-C robots) zifashishwa mu kwica udukoko no gukora isuku mu bitaro ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ibi byari mu murongo wo guhashya burundu ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga. Izo robots zifite ubushobozi bwo gusukura ahantu hari virusi cyangwa mikorobe mu gihe gito haba mu cyumba cy’urubagiro, laboratwari, ibyumba by’umuhezo, mu modoka zitwara abarwayi n’ahandi.

Umukozi ushinzwe kurwanya ubwandu bushya mu bitaro bya Nyarugenge, ubu biri kuvura abanduye Coronavirus gusa, Nshimiyimana Dieudonné yemeza ko izi robot zabafashije mu guhangana na Covid-19 zisukura n’ibikoresho nk’impapurao ubundi byagoranaga.

Ati “Mbere twakoreshaga umuti ariko ntitwari kubasha gusukura nk’impapuro cyangwa amafaranga ariko izi robots ziradufasha mu kwica udukoko ku bikoresho bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko zoroheje imikorere bitewe n’uko zikora mu buryo bwizewe kandi mu gihe gito.

Ati “Akazi karoroshye cyane kuko iyo urebye akazi kakorwaga n’abantu batanu robot imwe mu minota 30 gusa iba ikarangije kandi tukamenya ko ahantu hose iba yabashije kuhasukura neza kuko izi robot zifite ubushobozi bwo kwica udukoko ku kigero cya 99.9%.”

Abagizweho ingaruka na Covid-19 na bo baragobotswe

Kuva tariki ya 14 Werurwe 2020 umurwayi wa mbere wa COVID-19 yagaragara mu Rwanda, leta yagiye ifata ingamba zikomeye ariko zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage, zirimo na gahunda ya Guma mu Rugo, guhagarika ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucuruzi, ingendo, gufunga imipaka n’ibindi byatumye ubukungu bw’igihugu bushegeshwa.

Mu gufasha abaturarwanda bagizweho ingaruka na COVID-19, UNDP ku nkunga y’u Buyapani, yafashije abanyamuryango 227 bibumbiye mu makoperative 13 y’abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu.

Abanyamuryango bahawe ubufasha bw’ibiribwa byo ku bagoboka ndetse Koperative muri rusange zihabwa amahugurwa kukwirinda COVID-19 ndetse n’amafaranga yo kuzifasha kongera gusubukura ibikorwa byari byarahagaze mu gihe cya Guma mu Rugo.

Imwe muri zo ni Koperative y’Abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ikorera mu Mujyi wa Kigali, UDWCO (Union of Deaf Women Coperative), ikora imirimo y’ubudozi, kuboha, gusuka n’ubugeni.

Umuyobozi wa UDWCO, Nikuze Micheline, avuga ko igihe cya Guma mu Rugo cyabahombeje ku buryo batari kongera gufungura imiryango iyo batabona inkunga ya UNDP. Ati “Muri icyo gihe inzara yaratwishe kuko ntacyo twari dufite cyo gukora, UNDP iratugoboka iduha ibyo kurya ndetse igerekaho n’indi nkunga yo kudufasha kongera gufungura ibikorwa byacu. Yadukuye ahakomeye turayishimira cyane.”

Nikuze yakomeje avuga ko inkunga bahawe yongeye kubaremamo icyizere cyo gutangiza ibikorwa byabo byari byarazahajwe kandi bakaba bizeye ko izakomeza kubasindagiza na nyuma y’iki cyorezo.

Ambasaderi Masahiro Imai yavuze ko gufasha abantu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu mibereho yabo ya buri munsi biri mu bigenderwaho na Leta y’u Buyapani yo kutagira uwo basiga inyuma mu iterambere.

Uhagarariye UNDP mu Rwanda ndetse na Ambasaderi w’u Buyapani bemeza ko bazakomeza guhuriza imbaraga hamwe mu gufasha u Rwanda guhashya COVID-19 ndetse no kuzahura ubukungu bw’igihugu n’imibere y’abaturage byazahajwe na yo hitabwa cyane cyane ku bababaye kurusha abandi barimo abafite ubumuga, abagore ndetse n’urubyiruko.

 

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.