Kigali: Hatangijwe gahunda nshya mu gukingira covid-19


Guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 23 Kanama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko itangiza icyiciro cya gatatu cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwagutse kizibanda ku bantu bafite guhera ku myaka 18 kuzamura mu Mujyi wa Kigali.

Iki cyiciro gishya cyo gutanga urukingo mu buryo bwagutse gitangijwe mu gihe u Rwanda rumaze kurenza miliyoni y’abantu bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19, bikaba bizatuma mu Mujyi wa Kigali abafite imyaka 18 no hejuru yayo barenga 90% bakingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Hateguwe site 37 zo gukingiriraho ziri ahanini ku biro by’imirenge yo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Hazakomeza kandi gahunda yo gukingirira mu rugo abafite imbogamizi zituma batagera ahasanzwe hakingirwa nk’abageze mu zabukuru bafite intege nke, abagore bakuriwe, abafite ubumuga n’abandi.

Abantu babonye dose yabo ya mbere y’urukingo muri uku kwezi, bo bazasubira ku bigo nderabuzima nyuma y’iminsi yagenwe kugira ngo bahabwe dose ya kabiri.

Hafi icya kabiri cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu cyose gituruka mu Mujyi wa Kigali. Nyamara muri Kigali hakomeje kugaragara umubare uri hejuru w’ubwandu bushya ndetse imaze kujya muri guma mu rugo inshuro eshatu kuva icyorezo cyatangira mu kwezi kwa Werurwe 2020.

U Rwanda rufite gahunda yo kuba rwakingiye nibura 30% by’abarutuye mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 bityo rukaba rukomeje  gushyira imbaraga mu kubona inkingo zihagije binyuze mu kuzigura, ndetse n’ubundi buryo bwose bwatuma abaturarwanda benshi bashoboka babona inkingo.

Guverinoma y’u Rwanda irashimira abaturarwanda ku bufatanye n’ubwitabire mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 inashimira abafatanyabikorwa bayo bafatanyije mu kurwanya iki cyorezo binyuze mu guhuza imbaraga n’ubushobozi.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.