Ahazaza muri ruhago ha Rutahizamu Lionel Messi haribazwaho byinshi


Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyatangaje hatanzwe ikirego mu rukiko rw’ubujurire na Dr Juan Branco mu izina ry’abanyamuryango ba FC Barcelone kigaragaza ko PSG idashobora gusinyisha Messi hakurikijwe amategeko ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo mu makipe azwi nka ‘Financial Fair Play’.

Dr Juan Branco yagize ati “Ikigereranyo cya PSG ku bijyanye na Financial Fair Play ni kibi kurusha icya Barcelone.”

Yakomeje avuga ko mu mwaka w’imikino wa 2019/20, 99% by’amafaranga PSG yinjije yakoreshejwe mu mishahara mu gihe yari 54% kuri FC Barcelone.

Ibi bikaba byashyize mu ihurizo ahazaza muri ruhago ha rutahizamu Lionel Messi, nyuma y’iki kirego cyatanzwe na bamwe mu banyamuryango ba FC Barcelone, bagamije kuburizamo urugendo rwe rumuganisha muri Paris Saint-Germain.

Aba bafite icyizere cyo guhagarika igurwa rya Messi na PSG, bavuze ko impamvu Joan Laporta atasinyishije Messi amasezerano mashya nubwo uyu mukinnyi yari yemeye kugabanya umushahara kugeza kuri 50%, ari uko imishahara ya FC Barcelone yari kuba ikiri kuri 110% by’ayo yasabwe kutarenze na UEFA ndetse na LaLiga.

Dr Juan Branco yagaragaje ko Paris Saint-Germain yasinyishije abakinnyi benshi bashya kandi bashobora guhabwa amafaranga menshi, barimo Gianluigi Donnarumma, Sergio Ramos, Achraf Hakimi na Georginio Wijnaldum, bose biyongereye ku barimo Kylian Mbappé, Neymar na Marco Verratti mu bitabo by’iyi kipe y’i Paris.

FC Barcelone ntiyashoboraga kwandikisha abakinnyi bashya yaguze barimo Sergio Agüero, Memphis Depay, Emerson na Eric García cyangwa kongerera amasezerano Messi kuko yari yararengeje umubare w’imishahara wemewe ku ikipe imwe muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, La Liga.

Mu gushaka igisubizo, iyi kipe yagurishije abakinnyi batandukanye ndetse na Messi yemera kugabanya umushahara kugeza kuri 50%, ariko na bwo ntibyagera ku rwego rwifuzwaga.

Ku wa Gatanu, Joan Laporta uyobora uyobora FC Barcelone, yatangaje ko kugumana Messi byari gushyira iyi kipe mu gihombo izikuramo mu myaka 50 iri imbere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku Cyumweru ubwo yasezeraga kuri FC Barcelone, Lionel Messi yemeje ko ari mu biganiro na Paris Saint-Germain.

Ikinyamakuru L’equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko Messi ashobora gukorerwa isuzuma ry’ubuzima muri PSG kuri uyu Mbere.

Bivugwa ko azajya ahembwa miliyoni 25 z’amayero (25 Euros) ku mwaka hatarimo uduhimbazamusyi kandi biteganyijwe ko azishyurwa miliyoni 25 z’amayero  (25 Euros) zo gusinya, akaba yahabwa amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kwiyongeraho undi mwaka umwe.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.