Yamwiciye imbere y’abana babo

Ku wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, umugabo wo mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo, mu maso y’abana be yateye umugore we icyuma ahita amwicira aho. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana bo bari mu nshuti z’umuryango wabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yatangaje ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba. Ati “Ni byo yaramwishe amwicira mu nzira utwana twabo tubiri bari…

SOMA INKURU

Igitero kitaramenyekana kivuganye Perezida wa Haiti

Ahagana saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri ushyira kuri uyu wa gatatu tariki 7 Nyakanga, nibwo Perezida Jovenel Moïse wayoboraga Haiti yiciwe mu rugo rwe arashwe, iby’uru rupfu rwe rwemejwe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo. Dr Claude Joseph, Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Haiti, mu itangazo yasohoye yemeje ko ahagana saa saba z’ijoro, itsinda ry’abantu batazwi ririmo abavuga icyesipanyolo, bateye urugo rwa Perezida bakamukomeretsa ku buryo byamuviriyemo urupfu. Rikomeza rivuga ko umugore we yakomerekejwe n’isasu ariko ubu ari kwitabwaho mu buryo bwose bushoboka. Uyu nyakwigendera wari perezida wa Haiti Jovenel…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 9 inyagiwe ibitego 4-0, igeze ku mukino wa nyuma wa “EURO 2020”

Nyuma y’imyaka icyenda Espagne inyagiye u Butaliyani ibitego 4-0 ku mukino wa nyuma wa EURO 2012, birangiye ikipe y’igihugu y’u Butaliyani igeze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi “EURO 2020”, itsinze iya Espagne penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 30 y’inyongera. Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 6 Nyakanga 2021, uyu mukino wa ½ ukaba wabereye kuri Stade Wembley.  Espagne yari hejuru no mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, yabonye uburyo bw’umupira wahinduwe na Olmo ariko Giovanni Di Lorenzo awutanga Ferran Torres awushyira muri koruneri.…

SOMA INKURU

Nigeria: Uwatorotse ibyihebe byashimuse abanyeshuri yatanze ubuhamya bukomeye

Ejo hashize tariki 5 Nyakanga 20121, ibyihebe byitwaje intwaro byashimushe abanyeshuri 140 bo mu ishuri ryisumbuye rya Bethel Baptist School riherereye muri Leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria,ariko umwe mu bacitse ibi byihebe yatangaje byinshi. Umwarimu wo kuri iki kigo, Emmanuel Paul, yavuze ko bari bafite abanyeshuri barenga 180 ariko benshi muri bo bashimuswe abandi bakabacika. Yagize ati “Ibyihebe byatwaye abanyeshuri 140, ariko 25 bonyine nibo babashije gutoroka, ndetse kugeza ubu ntituramenya aho abandi babajyanye.” Ibi bikozwe nyuma y’uko ku munsi ubanza wo ku Cyumweru tariki…

SOMA INKURU

Bwa mbere mu Rwanda ababana bahuje ibitsina bahawe uburenganzira budasanzwe

Umuryango w’ababana bahuje ibitsina mu Rwanda n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore “LGBTQ”, bagiye kwizihiza umunsi wihariye mu rwego rw’ukwezi kwabahariwe kuzwi nka “Gay Pride cyangwa LGBT Pride” ubusanzwe wizihizwa muri Kamena. Leta yatanze uruhushya kuri iki gikorwa, gusa byemezwa ko cyaba muri Nyakanga, nubwo gishobora gusubikwa kubw’ingamba zo guhashya Covid-19. Hateganyijwe ibikorwa byo kwishimira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abisanga muri LGBTQ mu Rwanda, ubukangurambaga ku miterere yabo n’ibindi bigamije gutuma Umuryango Nyarwanda ubiyumvamo ndetse ukabakira uko bari. LGBTQ, bamenyerewe nk’ababana bahuje ibitsina, ni umuryango mugari kuko ababana…

SOMA INKURU

Rwanda: Aho Covid-19 yugarije kurusha ahandi n’abo imaze guhitana

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali ari ho habonetse abarwaye ba Covid-19 benshi bangana na 338, Musanze 95, Rusizi 47, Kamonyi 38 mu gihe muri Bugesera, Gisagara, Rutsiro, Nyagatare, Rwamagana na Nyamasheke nta murwayi mushya wabonetsemo. Abarwayi bashya 811 babonetse mu bipimo 6766 byafashwe mu masaha 24 yashize bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 43396 mu bipimo 1.677512 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020. Abantu icyenda bahitanywe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 479 mu gihe abanduye ari 811, muri bo harimo  abagore bane barimo…

SOMA INKURU

U Rwanda na Afurika y’Epfo mu rugendo rwo kuvugurura umubano

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yakiriye itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo  Dr Naledi Pandor, zaje mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021. Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Minisitiri Dr. Biruta yaherukaga kugirira muri Afurika y’Epfo ku wa 4 Kamena 2021, aho yagiranye ibiganiro byimbitse na mugenzi we Dr Naledi Pandor w’Afurika y’Epfo, byabereye mu Mujyi wa Pretoria. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibinyujije mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko uruzinduko rw’iryo tsinda ari indi ntambwe mu kuzahura umubano. Yagize iti “Nyuma y’uruzinduko…

SOMA INKURU