Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali ari ho habonetse abarwaye ba Covid-19 benshi bangana na 338, Musanze 95, Rusizi 47, Kamonyi 38 mu gihe muri Bugesera, Gisagara, Rutsiro, Nyagatare, Rwamagana na Nyamasheke nta murwayi mushya wabonetsemo. Abarwayi bashya 811 babonetse mu bipimo 6766 byafashwe mu masaha 24 yashize bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 43396 mu bipimo 1.677512 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020. Abantu icyenda bahitanywe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 479 mu gihe abanduye ari 811, muri bo harimo abagore bane barimo…
SOMA INKURUDay: July 5, 2021
U Rwanda na Afurika y’Epfo mu rugendo rwo kuvugurura umubano
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yakiriye itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Afurika y’Epfo Dr Naledi Pandor, zaje mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021. Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Minisitiri Dr. Biruta yaherukaga kugirira muri Afurika y’Epfo ku wa 4 Kamena 2021, aho yagiranye ibiganiro byimbitse na mugenzi we Dr Naledi Pandor w’Afurika y’Epfo, byabereye mu Mujyi wa Pretoria. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ibinyujije mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko uruzinduko rw’iryo tsinda ari indi ntambwe mu kuzahura umubano. Yagize iti “Nyuma y’uruzinduko…
SOMA INKURU