Urutonde rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA rwashyizwe hanze

Komisiyo y’Amatora ya Ferwafa iyobowe na Kalisa Adolphe, yateranye iminsi ibiri,  kuwa Kabiri tariki 7 no kuri uyu gatatu tariki 8 Kamena 2021, mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zari zatanzwe, zemeje abujuje ibisabwa. Abiyamamariza kuyobora FERWAFA bemejwe  ni  Rurangirwa Louis na Mugabo Nizeyimana Olivier mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya Ferwafa ateganyijwe tariki 27 Kamena 2021. Nyuma yo gukora isesengura, komisiyo yatangaje ko yasanze zujuje ibisabwa abakandida bombi bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora. Urutonde rw’abujuje ibisabwa, batanzwe na Rurangirwa Louis bazayoborana na we aramutse…

SOMA INKURU

USA yabeshyuje iby’umuryango wa Rusesabagina

Umuryango wa Rusesabagina wifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru birimo The New York Times, bamaze iminsi batangaza ko Rusesabagina yamenyesheje umuryango we ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga. Ku ruhande rwa Leta  Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko kugeza ubu Rusesabagina Paul ufungiye i Mageragere akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi, ubuvuzi n’izindi serivisi zigenerwa abafungwa bitandukanye n’amakuru y’umuryango we ko hari gahunda yo kumwicisha inzara. Rusesabagina Paul, akurikiranywe n’Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, ku byaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo Abanyarwanda mu…

SOMA INKURU

Visi Perezida wa USA yakuriye inzira ku murima abimukira

Ubwo yari mu nama hamwe na Perezida wa Guatemala, Alejandro Giammattei,  Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris yaciye intege abantu bo muri Guatemala, El Salvador na Honduras bahorana indoto zo kwisanga muri iki gihugu bafata nk’icy’amata n’ubuki. Ibi yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Amerika yo Hagati, aho Kamala Harris yashwishurije abimukira bashaka kujya gutura muri Amerika cyane cyane abo muri Guatemala, El Salvador na Honduras ahantu hazaga ku isonga mu haturuka abimukira benshi binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagize ati “Leta Zunze…

SOMA INKURU

Uganda: Umunyarwanda yishwe urw’agashinyaguro

Bazambanza Munyemana, Umunyarwanda w’imyaka 21, wari umaze imyaka irenga ine atuye muri Uganda, yishwe urw’agashinyaguro n’abasore bakomoka muri Uganda barimo n’uwamukoreshaga, umurambo bawujugunya hafi y’umupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda. Umurambo we watoraguwe ku wa 6 Kamena 2021 ahagana saa Saba z’amanywa mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kivuye, Akagari ka Nyirataba mu mudugudu wa Kanyenzugi, aho abo bagizi ba nabi bamujugunye. Virunga Post yatangaje ko uyu Bazambanza yagiye muri Uganda avuye n’ubundi mu Karere ka Burera. Yari atuye ahitwa Butandi i Kabale ari naho yakoreraga akazi ka buri munsi.…

SOMA INKURU

Ibindi byiciro bigiye guhabwa inkingo za Phizer

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima “RBC”, kibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko none kuwa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021, hazatangira igikorwa cyo gutanga inkingo za Pfizer mu cyiciro gishya haherewe ku bakuze bafite imyaka 75. Inkingo zigera ku 50 300 zo mu bwoko bwa Pfizer zagejejwe ku bitaro n’Ibigo Nderabuzima bya Leta hirya no hino mu gihugu, aho biteganyijwe ko zitangira gutangwa kuri uyu wa Kabiri. Abagiye gukingirwa bazaba bakurikiye ibindi byiciro byahawe uru rukingo haba doze ya mbere n’iya kabiri, kuko ibikorwa byo gukingira mu Rwanda byatangiye ku wa 5…

SOMA INKURU

Rwanda: Menya aho Covid-19 yibasiye kurusha ahandi n’abo imaze guhitana

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali arii ho habonetse abanduye benshi bangana na 338, Musanze 95, Rusizi 47, Kamonyi 38 mu gihe muri Bugesera, Gisagara, Rutsiro, Nyagatare, Rwamagana na Nyamasheke nta murwayi mushya wabonetsemo. Abarwayi bashya 811 babonetse mu bipimo 6766 byafashwe mu masaha 24 yashize bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 43396 mu bipimo 1.677512 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020. Abantu icyenda bahitanywe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 479 mu gihe abanduye ari 811, muri bo harimo  abagore bane barimo uw’imyaka 82…

SOMA INKURU

Ibyo utaruzi kuri VIH SIDA

Igihe cyose umuntu agize icyo yikeka yumva ko ashobora kuba yaranduye virusi itera SIDA (HIV) biba byiza kwihutira kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze, uretse ko hari bimwe mu bimenyetso ushobora kwibonaho mu gihe haba hari aho wahuriye n’inzira umuntu yanduriramo virusi itera SIDA (gusangira inshinge cyangwa inzembe ndetse n’ibindi bikoresho bikomeretsa, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’ubundi buryo bunyuranye), ukaba wamenya ko amaraso yawe yinjiriwe dore ko hatangwa inama ko biba byiza kwicara umuntu azi uko ahagaze, yaba yaragize ibyago byo kwandura agatangira imiti igabanya ubukana bwa SIDA hakiri kare…

SOMA INKURU

Ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu ufite VIH SIDA

Amakuru dukesha “Igitabo indyo nziza ni isoko y’impinduka nziza mu buzima” avuga ko iyo umuntu ufite virusi itera SIDA akoze imyitozo ngororamubiri bituma yumva ashaka kurya, bikaba ari byiza kuko bimwongerera imbaraga mu mubiri, bityo bikamwongerera iminsi yo kubaho kandi ari mu buzima bwiza. Iki gitabo gikomeze kigira giti “Imyitozo ngororamubiri ituma umuntu yumva amerewe neza, igafasha ufite virusi itera SIDA gukomeza kugira ubuzima bwiza. Inyitozo ngororamubiri ibuza ingingo guhinamirana, ikanatuma imitsi y’umubiri itarya umuntu ikanakomera,umutima ugakora neza kandi n’amaraso agatembera neza. Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba gukora imyitozo…

SOMA INKURU

Perezida Kenyatta yanenze urukiko rw’ikirenga

Mu ijambo rya Perezida Kenyatta ryo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kamena 2021, ku munsi mukuru wo kwizihiza imyaka 58 Kenya imaze ibonye ubwigenge  (Madaraka Day), Uhuru Kenyatta yatangaje ko ibyo Urukiko rw’Ikirenga rwakoze ari ukunyuranya n’ugushaka kw’abaturage. Iki cyifuzo cya Kenyatta cyo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko cyari kigamije ahanini kuvanaho intambara, akavuyo no kutumvikana bikurikira amatora y’umukuru w’igihugu, aho yashakaga ko hajyaho uburyo butuma perezida watsinze amatora yamburwa ububasha bumwe na bumwe, hakagira ubuhabwa abamukurikiye ndetse byaba na ngombwa bagahabwa imyanya muri guverinoma. Uku guhindura Itegeko Nshinga…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 12 arekuye ubutegetsi

Benjamin Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w’Intebe, akaba ari nawe wari umaze igihe kinini kuri uwo mwanya, agiye kurekura ubutegetsi nyuma y’uko Yair Lapid, ukuriye ishyaka rya Yesh Atid, abashije gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, nk’uko yari yarabisabwe na Perezida wa Israel, Reuven Rivlin, nawe uherutse gusimburwa. Lapid yahawe izo nshingano nyuma y’uko Benjamin Netanyahu, uyoboye ishyaka rya Likud, ryanatsindiye imyanya nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora aherutse kuba muri Werurwe, ananiwe gushyiraho Guverinoma ihuriweho mu minsi 28 yasabwaga. Guverinoma ya Lapid igizwe n’amashyaka umunani yose,…

SOMA INKURU