Nyuma y’aho bamwe mu bangavu basambanyijwe bakanaterwa inda bagaragara hirya no hino by’umwihariko abibumbiye hamwe bagera kuri 23, bo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, mu kagali ka Masoro, batangaje ko bose bahuriye ku kibazo cyo kubaho nabi, kuva mu ishuri, gutotezwa ndetse no gutereranywa n’imiryango, ni muri urwo rwego hakajijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha itegeko ribarengera rikabakura cyangwa rikabarinda kugwa muri aka kaga.
Umuhuzabikorwa mu rwego rw’igihugu w’umuryango Ihorere Munyarwanda Organisation “IMRO” wita ku bijyanye n’ubutabera n’ubuzima, Mwananawe Aimable atangaza ko bahagurukiye guhangana n’iki kibazo cy‘abana batwara inda bakinjira mu nshingano z’abashakanye (teen mothers) ari yo mpamvu bifashishije itegeko ribarengera rikabarinda izi nshingano imburagihe.
Mwananawe akomeza atangaza ko bahanganye n’iki kibazo cyo guhinduka ababyeyi bakiri abana kuko ari isoko y’ibibazo byinshi bibibasira binyuranye yaba kuri bo, imiryango yabo, muri sosiyete ndetse n’igihugu muri rusange.
Ati ” Twe tugamije kurwanya ikibazo gituma abana baterwa inda bakinjira mu nshingano z’ababyeyi imburagihe, bikabaviramo kwirukanwa mu mashuri, ari nabyo bituma bavamo pipiniyeri y’abagore bicuruza (indaya), ariko turaharanira kumenyekanisha itegeko ribaha uburenganzira bwo gukuramo inda kandi bigakorwa mu buryo bwemewe kandi bwizewe butagira ingaruka ku babikorewe”.
Dr Anicet Nzabonimpa impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ashimangira igitekerezo cy’ukuriye “IMRO”, aho atangaza ko itegeko ryaziye igihe, cyane cyane ko hari abatwaraga inda batabyifuje haba mu bangavu, urubyiruko ndetse n’abashakanye, aboneraho no gutangaza abemererwa n’itegeko gukuramo inda.
Ati ” Hari ibyiciro by’abo itegeko ryemerera gukuramo inda, muri byo harimo igihe uwatewe inda akiri umwana ni ukuvuga munsi y’imyaka 18, mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mukuru ni ukuvuga hejuru y’imyaka 18 ariko yatewe inda asambanyijwe, yararongowe ariko ateruwe, igihe yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya bugufi ni ukuvuga irya mbere n’irya kabiri ndetse no mu gihe muganga abonye ko inda yagira ingaruka ku buzima bw’umubyeyi cyangwa itazavamo umwana uzabaho”.
Amategeko ntahakana ko hari abemerewe gukuramo inda
Maitre Garuka Christian ashimangira ko”Maputo protocal” yemera ko kubyara cyangwa gukuramo inda ari uburenganzira bw’umugore.
Maitre Garuka yagarutse ku ngingo ya 126/ itegeko rya 2018 nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryemeza ko gukuramo inda ari icyaha ariko hari igihe biba byemewe, akaba aribyo byiciro Dr Anicet yatangaje hejuru.
Maitre Garuka yanatangaje ko umwana utaruzuza imyaka y’ubukure watewe inda, icyemezo cyo kuyikuramo agifatirwa n’ababyeyi be.
Imibare y’abangavu baterwa inda iracyari hejuru
Imibare igaragaza ko buri mwaka abagera ku 17000 biganjemo abangavu bahabwa serivise z’ubutabazi kwa muganga bagerageje gukuramo inda mu buryo butemewe bari mu marembera y’ubuzima.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, bwerekanye ko mu mwaka wa 2015 abangavu batewe inda bari hagati y’imyaka 15 na 19 bari 7,3%, mu gihe mu mwaka wa 2020 bari bageze kuri 5,2%.
NIYONZIMA Theogene