Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri Kigali arii ho habonetse abanduye benshi bangana na 338, Musanze 95, Rusizi 47, Kamonyi 38 mu gihe muri Bugesera, Gisagara, Rutsiro, Nyagatare, Rwamagana na Nyamasheke nta murwayi mushya wabonetsemo. Abarwayi bashya 811 babonetse mu bipimo 6766 byafashwe mu masaha 24 yashize bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 43396 mu bipimo 1.677512 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020. Abantu icyenda bahitanywe na Coronavirus bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 479 mu gihe abanduye ari 811, muri bo harimo abagore bane barimo uw’imyaka 82…
SOMA INKURUDay: June 5, 2021
Ibyo utaruzi kuri VIH SIDA
Igihe cyose umuntu agize icyo yikeka yumva ko ashobora kuba yaranduye virusi itera SIDA (HIV) biba byiza kwihutira kwipimisha kugira ngo amenye uko ahagaze, uretse ko hari bimwe mu bimenyetso ushobora kwibonaho mu gihe haba hari aho wahuriye n’inzira umuntu yanduriramo virusi itera SIDA (gusangira inshinge cyangwa inzembe ndetse n’ibindi bikoresho bikomeretsa, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’ubundi buryo bunyuranye), ukaba wamenya ko amaraso yawe yinjiriwe dore ko hatangwa inama ko biba byiza kwicara umuntu azi uko ahagaze, yaba yaragize ibyago byo kwandura agatangira imiti igabanya ubukana bwa SIDA hakiri kare…
SOMA INKURUIkintu cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu ufite VIH SIDA
Amakuru dukesha “Igitabo indyo nziza ni isoko y’impinduka nziza mu buzima” avuga ko iyo umuntu ufite virusi itera SIDA akoze imyitozo ngororamubiri bituma yumva ashaka kurya, bikaba ari byiza kuko bimwongerera imbaraga mu mubiri, bityo bikamwongerera iminsi yo kubaho kandi ari mu buzima bwiza. Iki gitabo gikomeze kigira giti “Imyitozo ngororamubiri ituma umuntu yumva amerewe neza, igafasha ufite virusi itera SIDA gukomeza kugira ubuzima bwiza. Inyitozo ngororamubiri ibuza ingingo guhinamirana, ikanatuma imitsi y’umubiri itarya umuntu ikanakomera,umutima ugakora neza kandi n’amaraso agatembera neza. Umuntu ufite virusi itera SIDA agomba gukora imyitozo…
SOMA INKURU