Nubwo Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba n’amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n’abikorera birasa n’aho bitarumvikana neza nk’uko bimeze mu nzego za Leta. Raporo ivuguruye ya MIGEPROF (Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango) agaragaje ko umubare w’abagore bikorera ukiri hasi cyane cyane mu bice by’icyaro aho bangana na 17%. Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, inzego z’ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n’ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.…
SOMA INKURUMonth: March 2021
Abagore n’abakobwa bahohotewe bagenewe ubufasha mu mategeko na bagenzi babo
Kuri uyu wa mbere tariki 8 Werurwe 2021, abavoka b’abagore bari mu Rugaga Nyarwanda rw’Abavoka “Rwanda Bar Association-RBA” baratangiza icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wizihizwa none. Biteganyijwe ko mu gihe kizamara, abari n’abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bazahabwa ubufasha mu kuregera no kuburanira indishyi z’akababaro, aho hatoranyijwe dosiye 49 z’abahohotewe mu turere 14 mu gihugu, aho abagore bahohotewe bakazunganirwa mu nkiko ku buntu. Ni icyumweru kandi kizarangwa n’ibindi bikorwa birimo gusobanurira abari n’abategarugori amategeko…
SOMA INKURUKamonyi: Bakurikiranyweho guhishira mugenzi wabo wasambanyije abana babiri
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ruri gukurikirana abayobozi bane b’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruyumba bakekwaho icyaha cyo guhishira umwarimu uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho gusambanya abana babiri b’abakobwa yigishaga. Uyu mwarimu w’imyaka 39 yatawe muri yombi ku wa 26 Gashyantare 2021, aho akekwaho gusambanya abanyeshuri babiri barimo uw’imyaka 17 n’uwa 15. Iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB, ryagaragaje ko abayobozi bane muri iri shuri bagomba gukurikiranwa ku cyaha cyo guhishira uyu mwarimu. Abakurikiranywe ni Umuyobozi Mukuru w’iri shuri, Umuyobozi waryo, ushinzwe imyitwarire ndetse n’ukuriye komite y’ababyeyi barerera muri GS Ruyumba. Bari…
SOMA INKURUPapa Francis yanditse amateka muri kiliziya Gatorika
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Papa Francis muri Iraq, biteganyijwe ko aza guhura n’umwe mu bayobozi bakuru bubashywe mi idini ya Islam ubarizwa w’umu-Shi’a, Ayatollah Ali al-Sistani, mu mujyi mutagatifu Najaf. Uru ruzinduko ni urwa mbere Papa agiriye mu muhanga kuva icyorezo cya Covid-19 cyakoreka Isi, ni n’ubwa mbere mu mateka y’Isi Papa wa Kiliziya gatolika asuye Iraq. Biteganyijwe ko ikiganiro cya Papa na Ayatollah Ali al-Sistani ufite imyaka 90, kiza kwibanda ku kibazo cy’imyizerere cyagiye kigaragara muri Iraq, aho abakirisitu bagiye bahohoterwa, bagacishwa bugufi kuva 2003, ubwo Leta…
SOMA INKURUGatsibo: Nyuma yo gukubitwa bikomeye Gitifu arembeye mu bitaro
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Muhura mu kagari ka Bibare, bavuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yafatanyije n’abashinzwe umutekano bagakubita Gitifu w’akagari kugeza ubwo agiye mu bitaro, bakabeshya ko yari yasinze. Kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu wa Rwangendo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, abantu icumi bafatiwe mu kabari k’uhagarariye abikorera muri aka Kagari, hari harimo na Gitifu w’aka Kagari aho byavugwaga ko yarwanyije inzego z’umutekano hamwe na Gitifu w’Umurenge. Abaturage bafatanwe mu kabari n’uyu muyobozi basobanuye…
SOMA INKURUUmwe muri nyobozi ya ADPR wagiriwe icyizere nyuma yo kweguza abandi arashinjwa ibyaha 7
Umuhoza Aurelie w’imyaka 39 uyu munsi ni umuyobozi ushinzwe ubukungu,imari n’imishinga muri ADEPR kuva muri 2017, akaba ariwe wasigaye mubo bari kumwe muri biro nyobozi ya ADEPR kuko abandi bakuwe mu nshingano zabo na RGB kuwa 02/10/2020 kubera ibibazo by’imiyoborere mibi,imikorere n’imikoranire mibi.Icyo gihe Umuhoza Aurelie yahise ahabwa inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora ADEPR mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirirwaho. Kuwa 08/10/2020 ubwo RGB yashyiragaho komite y’inzibacyuho yo kuyobora ADEPR Madame UMUHOZA Aurelie yashyizwe mur’iyo komite. Ni ubwo uyu mudamu yizewe muri ADEPR ndetse na RGB yamushyize muri komite…
SOMA INKURURwanda: Inkingo za Covid-19 zamaze kuhagezwa
Uretse izo nkingo zamaze kugera i Kigali, uyu munsi nimugoroba u Rwanda rurakira izindi doze 102,960 z’urukingo rwa Pfizer, nk’uko bivugwa na Minisiteri y’ubuzima mu itangazo yasohoye. Iyi Minisiteri yatangaje ko izo doze zose zizaterwa abantu 171, 480 bashyizwe mu cyiciro cy’abafite ibyago byinshi, mu gihe gukingira bitangira ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021; aho gukingira biteganyijwe ko bizahera ku bakozi mu nzego z’ubuzima, abarengeje imyaka 65 y’amavuko, abasanganywe izindi ndwara zidakira, n’abandi bakora mu kazi ko guhangana na Covid-19. Minisiteri y’ubuzima mu itangazo yasohoye yavuze ko uretse izo nkingo…
SOMA INKURUIbyari amabanga byerekana ko Rusesabagina ari umunyarwanda byashyizwe hanze
6600Paul Rusesabagina umaze amezi arenga atanu abwira inkiko ko atari Umunyarwanda, kandi ko yahunze igihugu muri 1996 agatanga n’ibimuranga by’u Rwanda agafata iby’u Bubiligi, arimo kuvuguruzwa n’inyandiko zasohotse mu bitangazamakuru. Rusesabagina wahakanye ko ari Umunyarwanda Ikinyamakuru KT Press cya Kigali Today cyabonye kopi z’inyandiko zo mu mwaka wa 2004 harimo ibaruwa Rusesabagina yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka (Immigaration&Emigration), avuga ko yataye urwandiko rw’abajya mu mahanga (Pasiporo). Urwo rwandiko rw’abajya mu mahanga ubusanzwe rwemerwa hose ku isi, rugakora nk’indangamuntu ndetse rukayirusha agaciro kuko ruhesha umuntu uburenganzira bwo kwambukiranya imbibi z’igihugu…
SOMA INKURUIdamage agiye kugezwa imbere y’urukiko ashinjwa ibyaha bitari bike
Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwatangaje ko Idamange Iryamugwiza Yvonne azitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye mu Karere ka Gasabo, ku wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 atangire kwiregura ku byaha bitandatu ashinjwa. Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi tariki ya 15 Gashyantare 2021. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatawe muri yombi akurikiranyweho kugerageza guteza imyigaragambyo, guhangana n’abaje kumuta muri yombi mu nzira zubahirije amategeko, no gukubita umwe mu bashinzwe umutekano baje kumuta muri yombi. Yamenyekanye cyane mu gihe gito kubera imvugo ze zidahwitse yakwirakwizaga yifashishije imbuga…
SOMA INKURURwanda: Kuri uyu wa gatatu hategerejwe ikije guhangana na Covid-19
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, u Rwanda rurakira icyiciro cya mbere cy’inkingo za Coronavirus, zizatangwa muri gahunda yo gukwirakwiza inkingo izwi nka Covax. Amakuru yizewe ni uko inkingo u Rwanda ruzakira ari izakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza za AstraZeneca. Uru rukingo ni narwo rwatanzwe muri iyi gahunda mu bindi bihugu bibiri bya Afurika, Ghana na Côte d’Ivoire, aho byombi byatangiye gukingira ku wa 1 Werurwe 2021. Muri ibi bihugu byombi, inkingo zagezeyo mu kwezi gushize aho nka Ghana yakiriye dose 600.000…
SOMA INKURU