Nigeria: Hafi y’ikigo cya gisirikare abanyeshuri b’abakobwa bashimuswe

Abantu bitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri benshi ku ishuri rya Federal College of Forestry Mechanisation, riherereye muri Leta ya Kaduna, mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria. Icyo kigo abanyeshuri bashimutiwemo kiri hafi y’ikigo cy’imyitozo ya gisirikare. BBC yatangaje ko abo bitwaje intwaro binjiye mu kigo mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Kane, bagatangira kurasa ari nabwo bashimutaga abanyeshuri cyane cyane abakobwa. Ntabwo umubare nyawo w’abana bashimuswe uratangazwa gusa birakekwa ko ari benshi. Ababyeyi n’abavandimwe b’abana bashimuswe bazindukiye ku kigo bategereje agakuru k’aho abana babo baherereye ariko baraheba. Gushimuta abanyeshuri ni…

SOMA INKURU

Umugabane w’isi ababana bahuje igitsina bahawe rugari

Bimwe mu bihugu by’i Burayi byari bisanzwe bitanga uburenganzira ku bantu babana bahuje igitsina, ariko mu minsi ishize, mu gihugu cya Pologne hagaragaye tumwe mu duce twatangaje ko twamaganye ibikorwa by’ababana bahuje ibitsina, tuvuga ko bitandukanye n’umuco wabo. Ibi byatumye bamwe mu baturage babana bahuje igitsina badutuyemo bahunga, bakajya mu duce tw’ibyaro twari tukibemerera kuhatura abandi bakajya hanze y’igihugu. Ni ibikorwa byamaganywe cyane ku rwego rw’Isi, ndetse bituma Inteko y’Ubumwe bw’ u Burayi itegura umushinga ugamije gutangaza ko ako gace kose, gatanga uburenganzira n’ubwisanzure ku babana bahuje ibitsina. Akaba ari…

SOMA INKURU

Uburwayi bw’impyiko buza bucece, sobanukirwa ibyakorwa mu kubwirinda

Kuri uyu wa kane tariki 11 Werurwe 2021, mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kwirinda indwara z’impyiko, ufite insanganyamatsiko igira iti  “Tumenye indwara z’impyiko, ibibazo zitera n’uburyo twazirinda”, dore ko zirwara bucece indwara ikamenyekana zangiritse. Dr Igiraneza umuganga muri CHUK yatangaje ko bakira  abarwayi banyuranye b’impyiko, akenshi baza kwivuza bugeze ku rwego rwa nyuma aho bashyirwa kuri diyalize ikora akazi impyiko ziba zitagishoboye. Damour Selemani wamenyekanye cyane mu ruhando rwa filime nyarwanda, utuye mu karere  ka Nyarugenge, akaba umubyeyi w’abana babiri, yatangaje ko yafashwe n’indwara y’impyiko mu mwaka wa 2018,…

SOMA INKURU

Nyabihu: Hatahuwe imibiri y’abishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

Mu musarani w’umuturage utuye mu Murenge wa Karago, mu Karere ka Nyabihu habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. RBA yatangaje ko nyiri urwo rugo iyo mibiri yabonetsemo yari aherutse gutabwa muri yombi, arekuwe ahita atoroka. Abaturage bo muri ako gace, bavuze ko iyo mibiri ishobora kuba ari iy’umuryango w’abantu batandatu bishwe batwitswe tariki 7 Mata 1994. Bavuze ko bari bamaze igihe bashakisha iyo mibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro ariko barayibuze. Bikekwa ko nyiri urwo rugo yabonetsemo ari we bakeka ko ariwe wajugunye iyo mibiri mu musarane. Iyi mibiri…

SOMA INKURU

Perezida Kagame na Madame bikingije coronavirus

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19 ku munsi wa Gatandatu u Rwanda rutangiye ku mugaragaro ibikorwa byo gukingira iki cyorezo gikomeje gusubiza ubuzima bw’igihugu inyuma mu ngeri zose. Ku manywa yo kuri uyu wa Kane nibwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakingiwe Covid-19. Ni igikorwa cyabereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Umukuru w’Igihugu yahawe uru rukingo hashize iminsi itandatu u Rwanda rutangiye gukingira. Mu gihugu hose, abantu barenga ibihumbi 230 nibo bamaze guhabwa uru rukingo rwa Covid-19. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije…

SOMA INKURU

Ingaruka za Covid-19 ku buzima bw’abana b’bakobwa bagera kuri miliyoni 10

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ( UNICEF) ryatangaje ko bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, abana b’abakobwa bagera kuri miliyoni 10 ku Isi ari bo bashobora kuzaba barashatse imburagihe uhereye ubu kugeza mu 2030. Ni mu gihe mbere y’iki cyorezo habarurwaga abakobwa bafite ibyago byinshi byo gushyingirwa imburagihe bagera kuri miliyoni 100 mu gihe cy’imyaka 10, n’ubwo ibihugu bimwe na bimwe byagerageje guhangana n’iki kibazo. UNICEF igaragaza ko mu myaka 10 ishize, hageragejwe kuburizamo uko gushyingirwa ku bana b’abakobwa miliyoni 25 ku Isi, ariko ubu iyo gahunda ntiyakomeje ku muvuduko…

SOMA INKURU

Bugesera: Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe

Inkuru ibabaje yacacanye  ku mbuga nkoranyambaga ikababaza benshi kuri uyu wa mbere tariki 8 Werurwe 2021 ni uy’umugabo w’imyaka 25 witwa Jean Paul Nsabigaba abenshi bazi ku izina rya Danny, wasanzwe mu mugozi yapfuye mu Kagari ka  Nyamata Ville, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Bamwe bakwirakwije amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yishwe, abandi basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe n’ibindi byinshi ndetse hari n’abakomeje kumwitwaza bakwirakwiza ibihuha bihuza urupfu rwe na Politiki. Nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugikomeje iperereza, amakuru yatanzwe n’abo mu muryango…

SOMA INKURU

Covid-19: Gereza yahereweho mu gukingirwa Coronavirus n’ababyemerewe

Nyuma y’aho mu Rwanda hagejejwe inkingo zinyuranye ndetse kuwa gatanu tariki 5 Werurwe 2021 gahunda yo gukingira Coronavirus itangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel, hakaba hakomeje gukingirwa ibyiciro binyuranye, kuri uyu munsi hatahiwe abagororwa. Ni muri urwo rwegor mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC), bazindukiye mu gikorwa cyo gukingira Covid-19 abari muri gereza ya Nyarugenge ahazwi nk’i Mageragere. Abagorwa bakingiwe Coronavirus ku ikubitiro muri gereza ya Mageragere SSP Pelly Uwera Gakwaya, …

SOMA INKURU

Gatsibo: Umwana yishe mugenzi we bagiye kwahira

Umwana w’imyaka 13 wo mu Karere ka Gatsibo yateye igisongo mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 bari kumwe bagiye kwahira. Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo. UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye itangazamakuru kouyu mwana yateye mugenzi we igisongo bari bakoze mu giti ubwo bajyanaga kwahira bagenda bakina. Yagize ati “Bari abana batatu bajyanye kwahira bagenda bakina, bari basongoye igiti rero umwe aza kugitera mugenzi we atabishaka, yakimuteye munsi y’igiti mu…

SOMA INKURU

Rwanda: Umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ukomeje kwagura amasoko

Mu mwaka wa 2018 ni bwo umuherwe w’umushinwa nyiri Alibaba yageze i Kigali, aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bigamije kwagura isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda mu Bushinwa, by’umwihariko ubw’ikawa. Abahinzi bo mu Rwanda bakomeje kwagura isoko ry’umusaruro wabo mu Bushinwa, babikesha ubucuruzi bw’ikoranabuhanga bukorerwa ku rubuga rwa Alibaba rw’umuherwe Jack Ma wo muri icyo gihugu. Amakuru avuga ko mu byemeranyijweho n’impande zombi icyo gihe harimo n’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ibyatumye u Rwanda ruba igihugu cya mbere cya Afurika cyayobotse isoko rya Alibaba. Mu myaka isaga ine ubwo…

SOMA INKURU