Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikajugunywa mu musarani uri mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye kirakomeje. Kugeza kuri iki Cyumweru hamaze kuboneka imibiri 47.
Igikorwa cyo gucukura hashakishwa iyo mibiri cyatangiye ku wa 26 Werure 2021 mu Mudugudu wa Akamuhoza mu Kagari ka Cyimana nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuturage mu buryo bw’ibanga.
Ayo makuru yayahaye Uwimana Béatrice umwe mu babashije kurokoka mu muryango wa Rwamanywa Antoine wishwe akajugunywa mu musarani ufite metero 10 z’uburebure ndetse inzu wari utuyemo igasenywa ku buryo nyuma byagoranye kumenya amakuru y’aho abawugize bishwe bajugunywe.
Abajugunywemo ni abo mu muryango wa Rwamanywa n’abandi bagiye bazanwamo bamaze kwicwa.
Aho hantu kuri ubu hari umurima uhinzemo ibishyimbo nta n’ikimenyetso cy’uko higeze gutura abantu.
Uwimana na bagenzi be bashoboye kumenya ababo bavuga ko bibabaje cyane kumara imyaka 27 amakuru y’uko aha hantu hari harimo imibiri ataratangwa nyamara hasanzwe hatuwe.
Gusa bavuze ko kuri ubu imitima yabo yaruhutse kubera ko ababo bagiye gushyingurwa mu cyubahiro.
Uwimana ati “Kuba aba bantu babonetse umutima wanjye uratuje. Mwabonye ko hari n’abandi bahise bagira amarangamutima bararira kuko bari babonyemo ababo. Buriya rero ntabwo ari ukubabara barijijwe n’ikindi ahubwo buriya bagize amahoro n’umutekano mu mutima kuko babonye ababo bakaba bagiye kubashyingura.”
Amakuru atangwa n’abahoze batuye mu Murenge wa Tumba avuga ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri ako gace kabonetsemo imibiri, hari bariyeri zirenga enye ku buryo hakekwa ko hirya no hino mu masambu ahari haba hari imibiri itashyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga.
Ati “Ntitumusaba ngo avuge ko ari we wabishe, ariko byibura agaragaze avuge ati ‘aha hantu harimo abantu’; n’ubwo yahashinga igiti akavuga ngo harimo abantu byadufasha kugira ngo dushobore kuba dukora ibishoboka igikorwa cyo gutaburura no gushyingura kibe cyarangira byibuze muri iyi myaka 27, abantu bavugishije ukuri wenda tukavuga ngo bose dushoboye kubabona.”
Mu mibiri 47 imaze kuboneka harimo iy’abantu bakuru 35 yabonetse ku wa Gatandatu n’indi 12 yabonetse kuri iki Cyumweru.
Icyakora harimo n’iy’abana bitoroshye kumenyera imibare kubera ko yamaze kwangirika cyane.
Mu gihe hategurwa kuyishyingura mu cyubahiro yabaye ishyizwe ku rwibutso rwa Cyarwa rusanzwe rushyinguyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi isaga ibihumbi 11.
ubwanditsi@umuringanews.com