Sosiyete y’Abongereza isanzwe ikora imodoka, Rolls-Royce, yatangaje ko yitegura kugurutsa indege yakoze yifashisha amashanyarazi, nyuma y’uko isuzuma ryo kuyigendesha ku butaka ryagenze neza.
National News yatangaje ko iyo ndege ifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero 480 ku isaha, batiri yayo ikabika umuriro wa kilowatt 400 ziyibashisha kugenda ibilometero 515 itarongera gusharizwa.
Umuyobozi wa Rolls-Royce, Rob Watson, yasobanuye ko iyo ndege yakozwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda Isi yihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ati ”Gukora indege yifashisha amashanyarazi ni ingenzi muri gahunda yacu igamije kugabanya imyuka ya Carbone de dioxyde ihumanya ikirere, ikagera kuri zeru mu 2050.”
Umushinga w’ikorwa ry’iyo ndege wagizwemo uruhare runini na Sosiyete y’Abongereza ikora imodoka zifashisha amashanyarazi, YASA, n’iya Electroflight ikora batiri zazo.
Rolls-Royce yavuze ko iyo ndege ishobora kuzagurutswa mu mpera z’uyu mwaka, ikazaba ari yo ndege yihuta cyane mu zikoresha amashanyarazi ku Isi.
Kuva mu 2017 kugeza mu 2020, Sosiyete ya Air Speeder yakoze indege nto zikoresha amashanyarazi zizifashishwa mu marushanwa ateganyijwe uyu mwaka, ariko iyiswe Air Speeder MK3 yihuta muri zo igenda kilometero 120 ku isaha.
NIYONZIMA Theogene