Icyemezo cy’Ubwongereza gifite ibikihishe inyuma -Dr Byiringiro

Impuguke mu by’ubuzima akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Byiringiro Jean Claude, yabwiye RBA, ko icyemezo cyafashwe na leta y’u Bwongereza gifite ibindi bikihishe inyuma kuko umuhate u Rwanda rushyira mu kwitwararika kuri iki cyorezo ushimwa na benshi. Ati “Icyo tubona ni kimwe, u Rwanda mu bijyanye n’ingamba zumvikanyweho ku Isi, zirubahirizwa, kugira ngo umugenzi agera mu Rwanda agomba kuba yakoresheje cya kizamini cya CPR, n’uva mu Rwanda ajya mu kindi gihugu agomba kuba yagikoresheje. Ibyo ni bimwe mu birwanya iki cyorezo kandi bigafasha n’abantu gukomeza kubaho.” “Ku rundi…

SOMA INKURU

Icyo abaturage bategereje ku nzego z’ibanze zizatorwa

Mu gihe hitegurwa amatora y’inzego z’ibanze ashobora kuba muri uyu mwaka nubwo bitaramenyekana neza itariki iyo ari yo, hari ibyo Abanyarwanda basaba ko byazakosorwa. Kuwa 26 Mutarama 2021 ni bwo Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yateranye yemeza itegeko rigena isubikwa ry’amatora y’inzego z’ibanze yari ateganyijwe muri Gashyantare 2021, igena ko abasanzwe kuri iyo myanya bakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi z’icyorezo cya COVID-19 zizaba zamaze kuvaho. Icyo cyemezo cyaje gikurikiye itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ryavugaga ko amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hatorwa abayobozi…

SOMA INKURU

Uko Covid-19 yifashe mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batatu bo mu Mujyi wa Kigali bishwe na Coronavirus mu gihe mu gihugu hose abayanduye ari 186. Minisante yavuze ko abantu batatu bahitanywe na Coronavirus barimo uw’imyaka 91, uwa 72 ndetse n’uwari ufite 66 bo mu Mujyi wa Kigali. Abitabye Imana batumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ungana na 196. Rikomeza rivuga ko mu masaha 24 ashize hafashwe ibipimo 10 782 bituma umubare w’abamaze gupimwa mu gihugu hose ugera ku 888 268. Mu barwayi bashya babonetse harimo abakuwe…

SOMA INKURU