Mu gihugu cy’igihangage ku isi hitezwe impinduka zidasanzwe mu magereza, biturutse k’ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus bwatumye bamwe mu mfungwa, abagororwa n’abarinzi ba gereza barwara Covid-19, gereza zimwe zigiye gufungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gereza zo mu turere n’iza Leta zitandukanye muri Amerika ziri gushaka uko zimurira abagororwa bamwe mu zindi gereza ndetse aho bishoboka boherezwe mu miryango yabo kugira ngo zifungwe.
New York Times yatangaje ko Leta za Missouri na Pennsylvania benshi mu bacungagereza barwaye Coronavirus ku buryo bitagishoboka gukora akazi kabo.
Muri gereza zo muri Amerika hamaze kuboneka abarwayi ba Coronavirus 480 000 barimo imfungwa n’abacungagereza, mu gihe abagera ku 2100 bapfuye.
Mu ntangiriro z’icyorezo zimwe muri gereza n’ahandi hafungirwa abantu bagiye barekurwa cyane cyane abashinjwaga ibyaha bidakomeye ariko ntabwo byabujije ubwandu kwiyongera.
NIYONZIMA Theogene