Gupima Covid-19 mu buryo bwihuse byagejejwe mu bigo nderabuzima


Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buvuga ko gahunda yo kwemerera amavuriro yigenga gupima COVID-19 hagatangwa igisubizo mu buryo bwihuse irimo kugaragaza umubare munini w’abanduye iki cyorezo, bikaba byatumye Leta ifata ikemezo cyo kugeza izo serivisi ku bigo nderabuzima byose mu gihugu.

Tariki ya 17 Ukuboza 2020, uyu mwaka ni bwo ibitaro byigenga byemerewe gusuzuma COVID-19 bikanahita bitanga ibisubizo mu buryo bwihuse. Abakenera iyi serivisi bavuga ko ibafitiye akamaro gakomeye.

Ukuriye abaforomo mu ivuriro La Croix du Sud riherereye mu Karere ka Gasabo, Dr. Claudine Muratwa avuga ko barimo kwakira umubare munini w’ababagana ari na ko babafasha bitewe n’ibisubizo babonye.

Ngo hari abasabwa kuhaguma bitewe n’uko bameze, hari abasabwa kwiha akato mu ngo zabo ndetse hari n’aboherezwa i Kanyinya (ahavurirwa abanduye COVID19) bitewe n’intege nke babasanganye.

Yagize ati: “Hari umunsi dupima abantu 100 barenga kuko hari n’igihe ubushobozi buhagarara dufite n’abantu benshi bo gupima tukabura icyo gukoresha bikaba ngombwa ko tujya ku murongo kuri CAMERWA kugira ngo tubanze gutegereza kugira ngo baduhe ibindi. Icyo gihe usanga abarwayi barakaye batangiye kwitotomba ko twatinze kandi natwe si twe tugomba kujya ku murongo kugira ngo tubashe kubona ibyo bikoresho.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga Dr. Meneras Nkeshimana avuga ko nk’abaganga na bo iyi gahunda  yo gupimira COVID19 mu mavuriro yigenga ibafitiye akamaro kanini.

Yagize ati: “Ahantu hose hagaragara ko ari ahibasiwe cyane na  COVID19 no kwa muganga haba harimo cyane cyane mu mashami yo kwita ku ndembe, aho abarwayi bashobora kujyamo kubera impamvu zinyuranye ariko banafite ibimenyetso bya COVID19 igihe ibitaro bibashije kumenya uko umurwayi ahagaze hakiri kare bifasha n’ubwirinzi bityo abaganga bajya kubavura bakabasha kumenya uko bitwara kugira ngo batarwara COVID19.”

Nyuma y’umusaruro ukomeje gutangwa n’amavuriro yigenga, Leta yahisemo kwifashisha n’ibigo nderabuzima mu gupima COVID-19

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima RBC Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko hashize icyumweru amavuriro yigenga ahawe ibipimo bya COVID19 bisaga ibihumbi 50 gusa ngo ikigaragara ni uko harimo kugaragara umubare munini w’abanduye iki cyorezo.

Yagize ati: “Imibare turimo kubona ku munsi abantu benshi barimo kugaragazwa n’icyo gipimo cyihuse ku ruhande rumwe ni ikintu cyiza kuko barimo gupimwa hakiri kare kandi bagapimirwa hafi yaho batuye batagombye kuremba bakaba bakorerwa ‘transfer’ iva hamwe ijya ahandi. Ku rundi ruhande ariko biragaragaza ko icyorezo cyazamutse cyane.”

Yakomeje agira ati: “Iyi ‘test rapide’ ni uburyo bwaje kugabanya ko umuntu akomeza kwanduza atarabimenya kuko niba ushobora gupimwa uvuye iwawe ukabona igisubizo ako kanya bitandukanye n’uko mbere wapimwaga ugataha ukaba wabona igisubizo nyuma y’umunsi umwe cyangwa 2 utazi neza niba uri positive cyangwa uri negative ni na yo mpamvu turimo gukwirakwiza ibyo bipimo no mu bigo nderabuzima byose mu gihugu igikorwa twatangiye twizera ko kirangira vuba bityo umuntu ntakore urugendo ajya gushaka igipimo cya COVID-19.”

Buri gipimo cya COVID19 kigurwa amafaranga ibihumbi 7 naho uwifuza kwisuzumisha iki cyorezo akishyura ivuriro amafaranga ibihumbi cumi bityo agahita ahabwa igisubizo mu mwanya muto.

Amavuriro 42 ari mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zose ni yo yahawe uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 hifashishijwe ubu buryo bwihuse gusa ngo bigiye no kugezwa mu bigo nderabuzima byose biri hirya no hino mu gihugu.

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.