Amakuru mashya y’ubushakashatsi kuri Covid-19

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe hirya no hino ku isi bwerekana ko iyo habonetse umuntu umwe muri sosiyete wanduye Covid-19, haba hari abandi bantu icyenda banduye ariko batagaragara kuko nta n’ibimenyetso baba bafite. Ibyo ni ibyagarutsweho na Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), aho ashishikariza abantu kwipimisha iyo ndwara ku bushake, cyane ko aho kuyipimira hagenda hiyongera ndetse n’ikiguzi kikaba cyaragabanutse. Dr Nsanzimana avuga ko kwipimisha muri iki gihe ari ngombwa kuko ubwandu burimo kwiyongera, ndetse hari n’abantu baba barware Covid-19 bakayitiranya n’ibicurane bisanzwe. Ati “Ubushakashatsi bwo…

SOMA INKURU

RDF yahawe umuvugizi mushya

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje Lt Col Ronald Rwivanga nk’Umuvugizi mushya, akaba asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari usanzwe muri uyu mwanya kuva tariki ya 26 Nzeri 2017. Lt Col Rwivanga yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Amasomo mu Ishuri rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riherereye mu Karere ka Musanze. Bivugwa kandi ko  Lt Col Rwivanga yakoze indi mirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, aho yabaye n’Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru cy’Ishuri rikuru rya Gisirikare, Warrior Magazine. Lt Col Rwivanga yabaye  umwe mu bagize ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican…

SOMA INKURU

Muhanga: Batawe muri yombi nyuma yo kwiba asaga miliyoni

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe yafashe Ntagengwa Christian ufite imyaka 19 na Habimana Jules ufite imyaka 27 bakekwaho ubujura. Aba basore babiri bafatanwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni (1.185.000) bikekwa ko bari bamaze kuyiba umucuruzi witwa Nyiramana Pelagie, ufite depo y’inzoga mu gasantere ka Munyinya ho mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya basore baje kuri depo ya Nyiramana, maze uwitwa Ntagengwa Christian…

SOMA INKURU

Gupima Covid-19 mu buryo bwihuse byagejejwe mu bigo nderabuzima

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buvuga ko gahunda yo kwemerera amavuriro yigenga gupima COVID-19 hagatangwa igisubizo mu buryo bwihuse irimo kugaragaza umubare munini w’abanduye iki cyorezo, bikaba byatumye Leta ifata ikemezo cyo kugeza izo serivisi ku bigo nderabuzima byose mu gihugu. Tariki ya 17 Ukuboza 2020, uyu mwaka ni bwo ibitaro byigenga byemerewe gusuzuma COVID-19 bikanahita bitanga ibisubizo mu buryo bwihuse. Abakenera iyi serivisi bavuga ko ibafitiye akamaro gakomeye. Ukuriye abaforomo mu ivuriro La Croix du Sud riherereye mu Karere ka Gasabo, Dr. Claudine Muratwa avuga ko barimo kwakira umubare munini…

SOMA INKURU