Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa Oda Paccy wari wategetswe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge kwishyura 27 935 000 Frw umunya Canada, Denis Loi, wamufashije kubaka Ladies Empire Records.
Iki kirego cyatangiye kuburanishwa mu bujurire ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020. Imvano yabaye umushinga wa studio yitwa Ladies Empire Records. Oda Paccy niwe wawutangije, ariko amafaranga yakoreshaga yayahabwaga na Denis Loi.
Amafaranga yageraga kuri Paccy aciye mu ntoki z’undi muntu witwa Hélène Labelle wahoze ari umugore wa Denis Loi, wanaje gusaba ko bahabwa imigabane ingana na 60% muri iyi sosiyete yari yarashinzwe na Paccy.
Paccy yanze gutanga iyo migabane, avuga ko amafaranga n’ibikoresho birimo camera, mudasobwa n’ibindi yabihabwaga nk’ubufasha aho kuba ideni rizishyurwa.
Loi yaje kwitabaza Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rutegeka ko Oda Paccy asubiza ibikoresho byose yari yahawe no kwishyura amafaranga y’u Rwanda 27 935 000 ya bimwe byangiritse n’ibyabuze, hanarimo miliyoni eshanu z’indishyi y’akababaro.
Icyo gihe kandi urukiko rwategetse Paccy kwishyura ibihumbi birindwi by’amadorali bari bahawe nk’inguzanyo na Denis Loi.
Oda Paccy utaranyuzwe n’imikirize y’urubanza yafashe icyemezo cyo kujurira Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Mu bujurire, Paccy yemereye urukiko ko azishyura Denis Loi ibihumbi birindwi by’amadorali yamuhaye nk’inguzanyo, ariko hakubahirizwa igihe cy’imyaka ibiri bari bumvikanye cyo kuba yamwishyuriyeho.
Usibye aya yemera kwishyura, umunyamategeko wa Paccy mu rubanza yavuze ko andi mafaranga yose umukiliya we yahawe yari impano n’inkunga yo kuzamura Ladies Empire Records, bityo ko kuyishyura byaba ari akarengane.
Yamenyesheje umucamanza ko Paccy afite ibimenyetso bigaragaza ko Denis Loi yateraga inkunga umushinga we aho kumuguriza.
Abunganira Umunya-Canada, Denis Loi, bo batsembye bahakanira urukiko ko nta biganiro byigeze biba hagati y’impande zombi bigaragaza ko amafaranga n’ibikoresho yagiye agurira Ladies Empire Records ari inkunga.
Basabye urukiko kuzigana ubushishozi uburyo amafaranga yatanzwemo, rwasanga atari impano cyangwa inkunga nkuko byagiye bivugwa rugategeka uyu muhanzikazi kubahiriza imyanzuro ya mbere y’urukiko.
Umwanzuro uzasomwa ku wa 30 Ukuboza 2020 saa munani.
Ubwanditsi@umuringanews