Uganda: Hakozwe impinduka zidasanzwe mu gisirikare n’igipolisi

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hatangajwe amavugurura anyuranye mu gisirikare n’igipolisi bya Uganda, akaba yakozwe na perezida Yoweri Kaguta Museveni,  aho umuhungu we  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kumugira umuyobozi w’umutwe ushinzwe kumurinda. Mu zindi mpinduka zakozwe, Maj Gen Paul Lokech yagizwe umuyobozi wungirije wa Polisi asimbuye Maj Gen Sabiiti Muzeyi. Ntabwo icyateye Museveni gukora impinduka cyane cyane ku buyobozi bw’umutwe umurinda kiramenyekana gusa hashize iminsi hari imvururu zishingiye ku matora ateganyijwe umwaka utaha, aho abatavuga rumwe na Leta bagiye bibasirwa cyane ndetse mu kwezi gushize hapfuye abasaga 50. Mu…

SOMA INKURU

Uko iburana ry’umunyamakuru Ndayizeye Phocas na bagenzi ryagenze

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, nibwo umunyamakuru Phocas Ndayizera hamwe na bagenzo be 12 bareganwa mu rubanza rumwe baburanye hifashishijwe ikoranabuhanga mu Rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruri i Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka. Abareganwa n’Umunyamakuru Phocas Ndayizera ni Karangwa Eliaquim, Niyonkuru Emmanuel alias Elungu, Niyihoze Patrick alias Nick, Byiringiro Garnon alias Bingo, Bikorimana Bonheur, Bizimana Terence, Munyensanga Martin alias Corbon, Mushimiyimana Yves, Nshimyumuremyi Jean Claude alias Kayima, Rutaganda Bosco, Nshiragahinda Erneste na Ukurikiyimfura Théoneste. Abaregwa bose baburanye bari muri Gereza ya Mageragere iri mu…

SOMA INKURU