Uko Covid-19 yifashe mu Rwanda no ku isi


Kugeza kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje urupfu rw’umugore w’imyaka 25 y’amavuko ubaye uwa 48 uhitanywe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, umubare w’abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo ukaba ukiri ku ijanisha rya 0.8%. 

Uyu munsi kandi, habonetse abarwayi bashya 28 barimo umunani batahuwe mu Mujyi wa Kigali, umunani babonetse mu Karere ka Musanze, bane bo mu Karere Ka Rubavu, batatu bo mu Karere ka Rusizi, babiri bo mu Karere ka Gicumbi, umwe wo mu Karere ka Nyagatare, umwe wo mu Karere ka Gatsibo n’undi wo muri Burera.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ihagarike ubwandu bushya bwagaragaye ko bwiganje muri za gereza no mu nkambi z’impunzi mu bice bitandukanye.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 5,919. Abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 391.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 2,042, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 624,115.

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, ariko zikabashishikariza kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko hari utundi duce ku Isi cyongeye kwibasira nyuma y’igihe gito ingamba zo kwirinda zisa n’izidohotse.

Kuri ubu  mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa yine  z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo, amashuri yarafunguwe, imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) na byo byakomorewe.

Imyidagaduro n’ibitaramo ndangamuco bizagenda bifungurwa buhoro buhoro hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bamaze kurenga miriyoni ebyiri n’ibihumbi 152, barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 817.6 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 51.5 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 62.9 barimo abasaga  miriyoni 43.4 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 463.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.