Kuri uyu Gatatu Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa ziturutse muri Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba minisitiri w’ububanyi b’amahanga, Demeke Mekonnen, agaragaza ko yifuza ko amahoro n’umutekano byagaruka muri iki gihugu.
Ibyumweru bibaye bibiri ingabo za Ethiopia zitangiye ibitero simusiga Ku ntara ya Tigray iherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu, aho ingabo za leta zivuga ko zishaka kugarurayo amahoro zikahirukana umutwe wa gisirikare w’iyi leta.
Impungenge zikomeje kuba zose muri aka karere ko iyi ntambara ishobora kuba iy’akarere ko mu bihugu biherereye mu ihembe rya Afurika.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo aba bayobozi bakirwaga na Perezida Kagame, bamugejejeho uko ibintu bihagaze.
Mu butumwa yatanze, Perezida Kagame yagaragaje ko yifuza ko habaho “Kwihutirwa kuba hagarurwa amahoro n’umutekano.”
Izi ntuma zije mu Rwanda nyuma yo kubonana na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.
Ubwo babonanaga, Museveni yaje kwandika kuri Twitter ko ashaka ko Ethiopia igirana imishyikirano n’umutwe wa gisirikare wo muri iyi leta, gusa mu buryo butunguranye yaje guhita abusiba.
Kugeza uby Ethiopia ivuga ko ingabo zayo zigaruriye ahantu hanini mu leta ya Tigray ndetse ko ubu zirimo kwerekeza ku murwa mukuru Mekelle w’iyo leta.
Ingabo za leta ya Tigray zigometse ku butegetsi bwa Ethiopia zivuga ko ubu zirimo kurwana ku wundi mujyi wa Alamata wo muri iyo leta.
Impunzi ziva muri ako karere zikomeje kwisuka mu gihugu cya Sudan baturanye, zitanga ubuhamya bw’ibintu biteye ubwoba zasize inyuma birimo nk’imirambo yacitseho ibice bimwe by’umubiri kubera ibisasu.
Hari n’izivuga ukuntu abantu barimo kwicwa bacagaguwemo ibice.
Benshi bamaze guta ingo zabo muri leta ya Tigray imwe mu zigize Ethiopia, mu gihe hashize igihe kitagera ku byumweru bibiri imirwano itangiye.
Mark Lowcock, ukuriye guhuza ibikorwa mu ishami rya ONU/UN ry’ubutabazi bwihuse, yavuze ko abo bantu bafite ikibazo cy’ibirirwa bidahagije n’ibura ry’ibitoro.
Ariko yongeyeho ko kuba itumanaho ryarahagaritswe muri ako karere bituma iryo shami rya ONU rinagorwa no kuhageza imfashanyo.
Ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) ryaburiye ko ko hashobora kuba akaga gatuma abantu bo muri ako karere kose bacyenera imfashanyo.
NIKUZE NKUSI Diane