Hafashwe abapolisi n’umuturage bakekwaho kurya ruswa


Polisi y’u Rwanda yerekanye abapolisi 2 bakoraga mu Kigo gishinzwe Gusuzuma Ibinyabiziga bafatanyije n’umuturage umwe, bakaba bakekwaho ibikorwa bijyanye no kurya ruswa.

Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020 mu gikorwa cyo kwerekana abapolisi babiri n’umuturage bakekwaho kwakira ruswa.

CP Kabera asobanura ko uyu muturage yashatse umupolisi baziranye, ashaka uburyo bakorana kugira ngo bage azana ibinyabiziga binyureho amuhaye ruswa kandi bidafite ubuziranenge.

Agaragaza ko ruswa abapolisi babiri n’umuturage bahawe, ari igikorwa cyari kimaze iminsi gikorwa.

Mu minsi itandukanye, uyu muturage yatangaga amafaranga agenewe bariya bapolisi akaba yarafashwe afite amafaranga ibihumbi 170, hafatwa n’ikinyabiziga kitujuje ubuziranenge.

Ati “Ni ibyo twari turimo tugenzura, tumaze iminsi tubakurikirana. […] nuko ikinyabiziga cyari cyahawe icyangombwa kidafite ubuziranenge, ibyo bigatuma umupolisi akorana na mugenzi we”.

Polisi y’Igihugu itangaza ko ruswa ihungabanya umutekano, ndetse ko abayitanga baba barimo bahungabanya umutekano w’igihugu by’umwihariko uwo mu muhanda, kandi ko abayakira baba bahungabanya umutekano, ariko ngo biba bibi kurushaho ku bapolisi banawushinzwe.

CP Kabera ati “Bakwiye kuba barwanya ruswa, ntibakwiye kuba bayakira”.

Ku rundi ruhande, serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga zigira uko zitangwa. Polisi isaba buri Muturarwanda wese kudashukwa n’ababeshya ko babanyuriza ikinyabiziga mu mashini zigisuzuma mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polisi ivuga ko kujyana ikinyabiziga aho gisuzumirwa kikavamo kidafite ubuziranenge, gishobora kugira ikibazo n’ugitwaye cyangwa nyiracyo akaba yakibura, akiyambura ubuzima cyangwa akabwambura n’abandi.

Polisi isaba abaturarwanda gusobanukirwa uko serivisi za MIC zitangwa, ko nta kubera kurimo, nta kimenyane kigomba kubamo, nta ruswa ibamo ariko ba nyir’ibinyabiziga, abashaka kunyuramo ngo bareke kugira uruhare mu gutanga ruswa kuko bahungabanya umutekano cyane cyane uwo mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abapolisi mu nshingano zabo, bashinzwe kugenzura ibinyabiziga, bakareba ko bifite ubuziranenge ku buryo bitahungabanya umutekano wo mu muhanda.

Nubwo abapolisi babiri beretswe itangazamakuru, ngo bangije isura ya polisi ariko ngo bazakurikiranwa n’ubutabera. Ibinyabiziga birenze kimwe ni byo umuturage utatangajwe amazina kimwe n’abapolisi bombi, yari amaze kunyuzamo hatanzwe ruswa.

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda) yo ku wa 03 Ukuboza 2019 yamuritswe ku nshuro ya 10, yagaragaje ko Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ruswa yari ku kigero cya 12.40%.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.