Hafashwe abapolisi n’umuturage bakekwaho kurya ruswa

Polisi y’u Rwanda yerekanye abapolisi 2 bakoraga mu Kigo gishinzwe Gusuzuma Ibinyabiziga bafatanyije n’umuturage umwe, bakaba bakekwaho ibikorwa bijyanye no kurya ruswa. Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020 mu gikorwa cyo kwerekana abapolisi babiri n’umuturage bakekwaho kwakira ruswa. CP Kabera asobanura ko uyu muturage yashatse umupolisi baziranye, ashaka uburyo bakorana kugira ngo bage azana ibinyabiziga binyureho amuhaye ruswa kandi bidafite ubuziranenge. Agaragaza ko ruswa abapolisi babiri n’umuturage bahawe, ari igikorwa cyari kimaze iminsi gikorwa.…

SOMA INKURU

Abanyarwanda batitonze Covid-19 yagarukana ubukana-Prof Mutesa

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na MIC ku bufatanye na Union Européenne, cyahuje abanyamakuru banyuranye hamwe n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi Proffesseur Mutesa Léon,  yibukije ko Covid-19 ari icyorezo cyo kwitonderwa nta muntu ukwiriye kugikerensa. Muri icyo kiganiro Prof Mutesa yabajijwe ibibazo binyuranye bijyanye n’iki cyorezo cyibasiye isi n’u Rwanda rudasigaye, atangaza ko Covid-19 ari icyorezo gifite amayobera ko ariyo mpamvu nta muturarwanda ugomba kwirara ngo cyaragabanutse kuko gishobora kugarukana ingufu n’ubukana budasanzwe kikaba cyakwivugana abatari bake. Ati “Covid-19 ni icyorezo cyuzuye amayobera, umuntu umwe yanduza abantu bane icyarimwe,…

SOMA INKURU